Tuzamwishyura ndetse twanamuguriza, Rayon Sports ivuga ku ideni rya Jorge Paixao

N’ubwo isoko ry’abakinnyi Rayon Sports irigeze kure ariko ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifititiye Umunya-Portugal Jorge Paixao
wigeze kuyitoza.

Mu kiganiro umutoza Jorge Paixao yagiranye na Kigali Today yavuze ko kugeza ubu atari yishyurwa kandi iyi kipe itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.

Yagize ati" Ntabwo bari banyishyura, kugeza ubu ntabwo bemerewe kwandikisha abakinnyi."

Umunyamategeko we Tiago Coelho nawe yunze mu rye agira ati" Nta na make bari bishyura, kugeza ubu muri FIFA ntabwo bemerewe kwandikisha abakinnyi."

Jorge Paixao aravuga ko Rayon Sports itaramwishyura
Jorge Paixao aravuga ko Rayon Sports itaramwishyura

Rayon Sports nta kibazo cy’amafaranga ifite ni ikibazo cy’igihe, byanze twanamuguriza-Umunyamabanga wa Rayon Sports

Ku ruhande rwa Rayon Sports mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe Patrick Namenye yavuze ko nta kibazo bafite cy’amafaranga kuko igihe kizagera baramwishyuye yewe baba banamugurije.

Ati "FIFA yaciye urubanza nibategereze tuzabishyura. Nta kibazo cy’amafaranga dufite kuko niba bitanameze neza twanamuguriza, turacyafite amezi abiri igihe kizagera twamwishyuye kuko n’ariya mafaranga ntabwo anyuze mu mucyo."

Muri Kanama 2022 ni bwo Jorge Paixão yareze Rayon Sports mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), avuga ko iyi kipe itamuhembye nk’uko byari mu masezerano bagiranye.

Muri Mutarama 2023 kandi hongeye kumvikana iki kibazo cy’uyu mutoza ndetse n’umwungiriza we Daniel Faria batoje iyi kipe 2021-2022, maze icyo gihe iyi kipe yishyura Daniel Faria isigaramo ideni ry’umutoza mukuru gusa igira amahirwe y’uko yafungiwe uburyo bwo kwandikisha abakinnyi bashya n’ubundi isoko ryarafunze.

Rayon Sports iri kwiyubaka cyane kugira ngo izasohokere u Rwanda muri CAF Confederation Cup ikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka