Shampiyona y’icyiciro cya kabiri igeze muri ¼ cy’irangiza

Shampiyona y’icyiro cya kabiri irimo kwegereza umusozo; nyuma yo gukina imikino yo mu matsinda, ubu shampiyona igeze muri ¼ cy’irangiza, amakipe ane yazamutse muri buri tsinda akaba yaramaze kumenyekana.

Amakipe yazamutse mu itsinda rya mbere ni AS Muhanga, Esperance FC , Gasabo United, Intare FC, naho ayazamutse mu itsinda rya kabiri ni Musanze FC , Rwamagana City, Sec Academy na Interforce.

Imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza izaba ku cyumweru tariki 29 Mata aho Interforce izakina na AS Muhanga ku Mumena, SEC izakina na Esperance kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa saba, Intare FC ikine na Musanze kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice naho Gasabo United ikine na Rwamagana City ku kibuga cya FERWAFA i Remera.

Imikino yo kwishyura izaba tariki 5 Gicurasi, aho amakipe azatsinda mu mikino yombi azahita akomeza muri ½ cy’irangiza.

Amakipe abiri abonye itike yo gukina umukino wa nyuma, bidasubirwaho, ahita anabona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, gusa agasigara ahatanira ishema ryo kwegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri.

Umwaka ushize Nyanza FC na Espoir nizo zazamutse mu cyiciro cya mbere zivuye mu cyiciro cya kabiri, ubu hakaba hategerejwe kumenyekana izizazamuka ndetse n’izizamanuka.

Kugeza ubu imibare igaragaraza ko Espoir FC na Nyanza FC zishobora kongera gusubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa zivuyeyo, kuko kugeza ubu ziri ku myanya ibiri ya nyuma mu cyiciro cya mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka