Sebwato Nicholas yongereye amasezerano muri Mukura VS

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Mukura VS yatangaje ku mugaragaro ko umunyezamu wayo Sebwato Nicholas yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko yasinye amasezerano azageza mu 2025.

Yagize iti" Umunyezamu wacu ufite impano,Nicholas Sebwato azakomeza kuguma muri Mukura VS yacu ikundwa kugeza 2025,nyuma yo kongera amasezerano."

Sebwato Nicholas nyuma yo kongera amasezerano
Sebwato Nicholas nyuma yo kongera amasezerano

Kuva shampiyona ya 2022-2023 yarangira ni umunyezamu wifujwe n’amakipe atandukanye arimo Rayon Sports,Kiyovu Sports yewe na Musanze FC yigeze kumwifuza ariko ikabona ibyo asaba aribyo amafaranga yaba umushara n’ayo kumugura itabibona.

Ni umunyezamu wifuzwaga n'amakipe akomeye mu Rwanda
Ni umunyezamu wifuzwaga n’amakipe akomeye mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka