Ruswa n’amarozi biri mu byaciye Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Hari mu mwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye byabazwaga n’abitabiriye iyi Nama y’Umushyikirano aho yari abajijwe ikibazo na Jimmy Mulisa, umwe mu bahoze bakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru, ubu akaba ari umutoza n’umuyobozi mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya “Umuri Foundation”.

Jimmy Mulisa yatanze icyifuzo imbere ya Perezida Kagame, asaba ko hasubiraho amarushanwa hagati y’amashuri ndetse no mu marerero y’abakiri bato bigakurikiranwa no gutozwa kw’abagomba gukirikirana abo bana ndetse aboneraho no gusaba Perezida wa Repubulika kugaruka ku kibuga.

Perezida Kagame yasubije ko yumva ibyo bamusaba, ariko ko na we afite ibyo abasaba ndetse ko mu byatumye agabanya kuza ku kibuga ari bo byaturutseho cyane cyane ku bintu ngo yabonaga bidahindura imico n’imyumvire ishaje, ruswa n’amarozi. Perezida Kagame yasobanuye ko we ibyo atabijyamo ndetse ko ari na byo byatumye ahanini agera aho akabivamo.

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi w'ikipe y'Igihugu, Amavubi
Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi

Perezida Kagame kandi yakomoje ku mutoza w’Umunya-Serbia, Ratomir Dujković, wigeze gutoza Ikipe y’Igihugu hagati y’umwaka wa 2001 na 2004 aho uyu mutoza yigeze kumusura ubwo yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ariko akaza gusezera avuga ko we atakomeza guhembwa amafaranga y’ubusa kuko nta kazi afite aho yavugaga ko buri mukinnyi wari uri aho yigira umutoza, bityo ko we abona ntacyo yaba amaze.

Ibi yabikomojeho ashaka kugaragaza ko hari ukwivanga mu kazi n’inshingano by’abandi, bityo bigatuma hari uruhande rudatanga umusaruro.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nibumva bakwiye gukora ibintu bizima, bagakora siporo nk’uko ikwiriye gukorwa, yagaruka, ari na ho yongeye kwibutsa Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ko ibintu nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa na gato kuko bitajyanye n’indangagaciro ndetse ko bihabanye n’uko byakabaye bikorwa by’ukuri.

Perezida Kagame yavuze ko aho bizacyemukira hari uburyo bwa Leta buhari yaba mu gufasha ndetse n’abantu ku giti cyabo bashobora kubyunganira, asoza avuga ko atishimira ibintu nk’ibyo bidashira, ndetse we yizeza ko nibitungana azagaruka rwose.

Perezida Kagame yijeje abakunzi b'umupira w'amaguru ko azagaruka nibagira ibyo bashyira ku murongo
Perezida Kagame yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru ko azagaruka nibagira ibyo bashyira ku murongo

Amafoto: Eric Ruzindana

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka