Rayon vs APR: Umukino w’imbonekarimwe kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira saa kumi n’igice, nibwo ruzaba rwambikanye hagati y’amakipe abiri afite abafana benshi kurusha ayandi mu Rwanda, aho Rayon Sport izaba yakira APR FC kuri Stade Amahoro i Remera.

Aya makipe adashobora gupfa gukina umukino wa gicuti hagati yayo akaba azaba ahatanira amanota atatu mu mukino wa shampiyona izaba igeze ku munsi wa gatanu aho APR iyoboye urutonde rw’agateganyo ikaba irusha Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu amanota atatu.

Uretse Ngabo Albert ku ruhande rwa APR FC utazakina uwo mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo afite na Bokota Labama ku ruhande rwa Rayon Sport utarizerwa ijana ku ijana ko azaba yabonye ibyangombwa bimwemerera gukina, ngo abandi bakinnyi ku mpande zose bameze neza kandi buri ruhande rwizeye intsinzi.

Jean Marie Ntagwabira utoza Rayon Sport, nyuma y’imyitozo ikipe ye yakoze kuri uyu wa gatanu yavuze ko abakinnyi be biteguye kandi ko ari nta mvune ikanganye afite akaba abona ko, agendeye ku bakinnyi asanganywe hakiyongeraho Bokota Labama ushobora kuzakina uwo mukino, ngo yizeye gutsinda. “Nyuma yo gutsindwa na la jeunesse abakinnyi bahise babyivana mu mutwe bategura neza umukino wa APR kandi abatarakinnye bose ubushize bazaba bahari kandi n’umwuka ni mwiza kuko n’ubuyobozi buturi inyuma”

Rayon Sport izaba ikinisha bwa mbere muri iyi shampiyona abakinnyi babiri b’abarundi Mbanza Hussein na Ndayisaba Tambwe Floribert, mu gihe mu mukino uheruka yatsinzwe, APR yo yorohewe no kubona amanota atatu imbere ya AS Kigali ubwo yayitsindaga ibitego 2 ku busa.

APR irimo gushakisha igikombe cya 13 cya shampiyona ari nayo ifite ibikombe byinshi, izaba igendera cyane kuri kapiteni wayo ukubutse i Burayi Olivier Karekezi wanadutangarije ko n’ubwo abona ko rayon sport ikomeye ariko we intsinzi ayizeye nyuma y’imyaka 6 adahura n’iyi kipe.
“Biragaragara ko Rayon Sport uyu mwaka ihagaze neza ariko kuba naragarutse muri APR, mbona nzafasha cyane mu gushaka intsinzi. ikindi kandi akenshi aya makipe iyo ahuye ntakunda kunganya, haba hagomba kuboneka ikipe itahana amanota atatu ariko ngendeye ku bushake dufite nk’abakinnyi ba APR tugomba gutsinda”

Mu gihe Rayon Sport yatsinda uyu mukino izaba ikomeje gusatira mukeba wayo APR mu guhatanira igikombe cya Shampiyona ariko APR iramutse itsinze uyu mukino yaba isize Rayon Sport amanota atandatu atakorohera ikipe ya Rayon Sport kuzayakuramo.

Uyu mukino ukaba uhuriranye n’undi w’amakipe ahora ahanganye mu Bwongereza Manchester United na Manchester City byanatumye uwa Rayon Sport na APR wagombaga kuzatangira saa cyenda wimurirwa saa kumi n’igice kugirango abakunda aya makipe yo mu Bwongereza banakunda Rayon na APR batazacikanwa. Uyu mukino wa Manchester City uzanerekwanwa kuri Stade Amahoro mbere y’uko uwa Rayon na APR utangira.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka