Rayon Sports yerekaniye mu Nzove Ally Serumogo wakiniraga Kiyovu (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yasinyishije myugariro Ally Omar Serumogo wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports

Nyuma y’iminsi yari amaze yarumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports ko agomba kuyikinira imyaka ibiri, ikipe ya Rayon Sports yerekanye uyu mukinnyi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ally Serumogo ku kibuga cy'imyitozo mu Nzove
Ally Serumogo ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove

Ku mashusho Rayon Sports yagaragaje, uyu myugariro Serumogo Ally Omar yambaye umwambaro wa Rayon Sports ari ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports giherereye mu Nzove, atangaza ko kuba yasinye muri iyi kipe ari uko ari ikipe nkuru kandi ikundwa na benshi.

Yagize ati “Impamvu nahisemo Rayon Sports ni ikipe y’abanyarwanda, ni ikipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi, ni ikipe nkuru mu Rwanda mu bijyanye no gutwara ibikombe, ni ikipe izakina imikino mpuzamahanga, ni ikipe numva izanzamurira urwego mu byo nifuza mu iterambere ryanjye kandi ni n’ikipe bijyanye n’ubushobozi bwanjye nzagiriramo ibihe byiza kuri njyewe”

Usibye myugariro Srumogo Ally, ikipe ya Rayon Sports yanatangaje ku munsi w’ejo ko myugariro Mitima Isaac nawe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe, aho nawe yatangaje ko yashimishijwe no kuba bwa mbere azakina imikino mpuzamahanga ya CAF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Oh rayon tuzakugwa inyuma kora ikinyuranyo uduhe ibyishimo natwe tuguhe inoti

Jmv yanditse ku itariki ya: 10-07-2023  →  Musubize

Tubashiye amakuru weza mutugezaho.

Gusa nifuzaga ko mwadukorera urutonde rw’ abakinnyi bose bamaze kugera muri RAYON SPORTS bidasubirwaho.
Murakoze

Alphonse HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Oh rayon ikipe yacu ikipe nziza y’abanyarwa komeza wiyubake unubake izina murwagasabo abakunzi bawe tukurinyuma.

Theogene yanditse ku itariki ya: 5-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka