Rayon Sports yatandukanye na Eric Mbirizi wari uyimazemo umwaka

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umurundi Eric Mbirizi wari uyimazemo umwaka, impande zombie zikaba zabyumvikanyeho

Nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina nk’uko yaje byitezwemu ikipe ya Rayon Sports, Eric Mbirizi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yamaze gutandukana na Rayon Sports.

Eric Mbirizi ubwo yageraga mu Rwanda tariki 04/08/2022
Eric Mbirizi ubwo yageraga mu Rwanda tariki 04/08/2022

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi ku bwumvikane bw’impande zombie, ndetse hagamijwe n’inyungu z’izi mpande zombie (Rayon Sports n’umukinnyi).

Eric Mbirizi avuye mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe yagmbaga kurwanira umwanya n’abarimo bagenzi be mo mu gihugu cy’u Burundi ubu bamaze gufata umwanya ubanzamo ari bo Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bose basinye muri uyu mwaka.

Eric Mbirizi ntiyabashije kubona umwanya wo gukina muri Rayon Sports
Eric Mbirizi ntiyabashije kubona umwanya wo gukina muri Rayon Sports

Usibye Eric Mbirizi, bivugwa ko iyi kipe ishobora gutandukana n’abandi bakinnyi barimo Musa Esenu, Mugisha Francois bivugwa ko bashobora gutizwa, ndetse n’umunya-Nigerika Rafael Osaluwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka