Rayon Sports yari yageze muri Libya igarutse idakinnye

Umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yagombaga kwakirwamo na Al Hilal Benghazi muri Libya, wasubitswe kubera ibiza.

Rayon Sports yari yamaze kugera i Benghazi
Rayon Sports yari yamaze kugera i Benghazi

Mu itangazo Rayon Sports yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe yari yamaze kugera no muri Libya, yavuze ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi (amakipe) bumvikanye ko umukino ubanza n’uwo kwishyura yose yabera i Kigali ariko bakaba bategereje ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ibyemeza.

Mu gihe CAF yabyemeza, hazatangazwa amatariki imikino yombi izaberaho. Umukino ubanza wari kuba kuri uyu wa Gatanu saa mbili z’ijoro muri Libya mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki 29 Nzeri 2023.

Igihugu cya Libya kugeza ubu kiri mu cyunamo kubera abantu basaga ibihumbi bitanu bamaze guhitanwa n’umuyaga wibasiye iki gihugu muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibihanane ariko bazatsinde

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka