Rayon Sports inyagiye Kiyovu Sports ihagarika imyaka ine itayitsinda

Ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports 3-0 ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya RNIT Savings Cup, ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium inakuraho imyaka ine yari imaze itayitsinda.

Uyu wari umukino wa nyuma unasoza irushanwa ryari ryateguwe n’Ikigega cya Leta cy’Ubwizigame RNIT Iterambere Fund (Rwanda National Investment Trust), gishishikariza abantu kwizigamira ndetse na "B&B Burudani Mix Festival III", ritangirira i Ngoma ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Rayon Sports ni yo yatangiye umukino neza mu minota 15 ya mbere yawo, kuko yari imaze kubonamo uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Kiyovu Sports ririmo n’ishoti rikomeye rya Kalisa Rashid yateye umunyezamu akarishyira muri koruneri.

Rayon Sports yari yatangiye neza umukino, byayibyariye umusaruro ku munota wa 16 ubwo myugariro wayo Bugingo Hakim yazamukanaga umupira ibumoso maze ashatse kuwuhindura Niyonkuru Ramadhan wari hasi arawukora umusifuzi atanga penaliti. Iyi Penaliti yahawe Héritier Luvumbu anayitsinda neza mu izamu ryari ririnzwe na Emmanuel Kalyowa.

Ku munota wa 35 Youssef Rharb ari we nyine yagize ikibazo yicara hasi abaganga bamwitaho agaruka mu kibuga, uyu Munya-Maroc ariko ku munota wa 41 w’umukino yonyeye kwicara hasi ariko noneho ahita asimbuzwa hajyamo Ndekwe Felix. Ku munota wa 43 Hakizimana Felicien yagerageje uburyo bwiza bwa Kiyovu Sports ahindurira umupira ibumoso, ariko ntiwamukundira ngo ujye mu izamu.

Iminota 45 y’igice cya mbere Rayon Sports yihariye cyane ikina neza ndetse n’ine yinyongera yarangiye ariyo iri imbere itsinze igitego 1-0. Igice cya kabiri iyi kipe yagitangiye n’ubundi yotsa Kiyovu Sports, maze ku munota wa 52 Ojera Joackiam yambura umupira Iracyadukunda Eric ariko uyu myugariro wa Kiyovu Sports ahita akorera ikosa uyu Mugande ryatumye ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ivamo umutuku, iyi kipe isigara ari abakinnyi 10.

Ku munota wa 59 Kiyovu Sports yakoze impinduka, ikuramo Gakuru Matata ishyiramo Mugunga Yves naho Masengo Tychick asimbura Brian Kalumba. Ku munota wa 72 nyuma yo gukina neza bahererekanya, umupira wageze ku ruhande rw’ibumoso uhasanga Ndekwe Felix.

Uyu musore yawuhaye Héritier Luvumbu wari inyuma y’urubuga rw’amahina ahita atera ishoti rikomeye riruhukira mu izamu rya Kiyovu Sports uvamo igitego cya kabiri. Ku munota wa 76 Kiyovu Sports yahise isimbuza ikuramo Niyonkuru Ramadhan asimburwa na Chabungula, Rayon Sports ku munota wa 80 yakuyemo Eid Abakar Mugadam, Musa Essenu na Mucyo Didier hajyamo Eric Ngendahimana, Charles Bbaale na Iraguha Hadji.

Izi mpinduka zahiriye Rayon Sports ku munota wa 84 ubwo bacomekaga umupira wihuta, Ojera Joackiam awirukaho awugarura utari warenga maze umunyezamu wa Kiyovu Sports ananirwa kuwufata, Charles Bbaale ahita atsinda igitego cya gatatu. Mu minota itanu y’inyongera Rudasingwa Prince, Kanamugire Roger na Tuyisenge Arsene basimbuye abarimo Héritier Luvumbu Nzinga, Ojera Joackiam ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-0 inatwaye igikombe cya RNIT Savings Cup ihabwa miliyoni 3Frw.

Rayon Sports ikuyeho imyaka ine yari imaze idatsinda Kiyovu Sports:

Rayon Sports yari imaze imyaka ine idatsinda Kiyovu Sports kuko yabiherukaga tariki 1 Ukuboza 2019, ubwo yayitsindaga igitego 1-0. Kuva icyo gihe kugeza ubu yongeye kubikora amakipe yombi yari amaze guhura inshuro 8 mu marushanwa yose Kiyovu Sports yatsinzemo itandatu banganya ibiri.

Wari umukino utahiriye Kiyovu Sports
Wari umukino utahiriye Kiyovu Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka