Rayon Sports inganyije na Gorilla FC ku munsi wa kabiri wa Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gorilla FC 0-0, mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports inaniwe kwikura imbere ya Gorilla FC
Rayon Sports inaniwe kwikura imbere ya Gorilla FC

Muri uyu mukino, ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye nta mpinduka yari yakoze mu ikipe yayo, ugereranyije n’iyo yari yakoresheje ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports yo yari yakoze impinduka mu izamu ryayo, aho yari yazanye Hakizimana Adolphe wari wasimbuye Hategekimana Bonheur, wari uri ku ntebe y’abasimbura.

Umukino watangiye amakipe yombi asa n’arimo kwigana, ari nako akomeza gusatirana, umupira uva ku izamu ujya kurindi.

Mu minota 25 ya mbere, ikipe ya Gorilla FC yari imaze gutera koruneri 2 nk’ikimenyetso cy’uko yasatiraga cyane ikipe ya Rayon Sports.

Charles Bbaale wa Rayon Sports ahanganye na Abuba Sibomana
Charles Bbaale wa Rayon Sports ahanganye na Abuba Sibomana

Ku munota wa 32 habayeho gushyamirana hagati y’umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani ndetse n’umutoza wa Gorilla FC, Gatera Mussa, byanaviriyemo umutoza wa Rayon Sports guhabwa ikarita y’umuhondo.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse inakorerwaho amakosa yavuyemo imipira y’imiterekano, ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC bwihagararaho.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ku mpande zombi ariko ubona ko abafana b’impande zombi batashywe n’ubwoba, kuko wabonaga nta kipe ifite amahirwe menshi kurusha indi.

Muri gicurasi 2022, ubwo haburaga iminsi 2 ngo shampiyona ya 2022-2023 irangire, ikipe ya Gorilla FC yahagamye Rayon Sports, maze iyikura mu rugamba rwo gushaka igikombe iyitsinda ibitego 3-1.

Joackia Ojera yongeye kwitwara neza ariko kureba mu izamu biranga
Joackia Ojera yongeye kwitwara neza ariko kureba mu izamu biranga

Mbere y’uko kandi uyu mwaka w’imikino utangira, aya makipe yombi yarahuye mu mukino wa gicuti, nabwo agwa miswi igitego 1-1.

Mu ntangirizo z’igice cya 2 ikipe ya Rayon Sports yahise ikora impinduka zihuta, maze bakuramo Youssef Rharb na Serumogo Ali bashyiramo Mucyo Didier Junior na Kalisa Rachid.

Ikipe ya Gorilla FC yakomeje gusatira Rayon Sports inakomeza gukora impinduka, nk’aho umutoza yahise akuramo Mvuyekure Emmanuel Ashyiramo Ndekwe Felix.

Gorilla FC yakoze nayo impinduka ikuramo Iroko Habatunde Oluwafemi, asimburwa na Habimana Yves.

Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Haruna Majariwa maze bashyiramo Iraguha Hadji, kugira ngo bakomeze mu gice cyo hagati.

Ku munota wa 85 ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira w’umuterekano, wari inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu ariko Charles Bbaale atera agapira gato katatanze umusaruro.

Gorilla FC yongeye gukora impinduka ikuramo Nshimiyimana Tharcisse asimburwa na Titi Mavugo.

Umusifuzi yaje kongeraho iminota 5 nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yo yari yarangiye.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Charles Bbaale, bashyiramo Rudasingwa Prince.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, byatumye Rayon Sports igwiza amanota 4 naho Gorilla yo igira 2, kuko mu mukino ubanza yanganyije na Etincelles 1-1.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri iteganyijwe kuri uyu wa mbere, aho Police FC izakira ikipe ya APR FC naho Amagaju akine na Etincelles FC.

Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani aha yavurwaga nyuma yo gukandagirwa n'umukinnyi wa Gorilla Fc
Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani aha yavurwaga nyuma yo gukandagirwa n’umukinnyi wa Gorilla Fc
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka