Rayon Sports inganyije n’Amagaju FC mu mukino wa shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports inganyije n'Amagaju FC
Rayon Sports inganyije n’Amagaju FC

Ni umukino watangiye amakipe yombi aterekana umupira uryoheye ijisho mu buryo bwo guhererekanya umupira. Nyuma y’iyi minota ariko Amagaju FC yatanze Rayon Sports gutangira kugerageza guhererekanya neza, abakinnyi babonana neza.

Ku munota wa 13 Amagaju FC yahushije igitego kidahushwa, ubwo Heritier Luvumbu yatakazaga umupira hagati mu kibuga maze ukifatirwa na Destin Malanda, wawuzamukanye akagera imbere y’izamu rya Rayon Sports. Ahageze ntabwo yawuteye ahubwo yacenze maze awuhereza Rukundo Abdul Rahman warebanaga n’izamu wenyine, ariko awutera hejuru y’izamu.

Iminota 20 ya mbere y’umukino Rayon Sports yari itari yabona uburyo na bumwe bukomeye imbere y’izamu ry’Amagaju FC, uretse kubona uburyo kandi iyi kipe nta nubwo yakinaga neza mu buryo bwo guhererekanya, ugereranyije n’iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe.

Amagaju FC yagoye cyane Rayon Sports
Amagaju FC yagoye cyane Rayon Sports

Gukina neza kw’Amagaju FC byayibyariye umusaruro ku munota wa 27 ubwo bahinduriraga umupira iburyo imbere, maze ugera kuri Malanda Destin bihurirana no guhagarara nabi kwa Rwatubyaye Abdoul, maze ahita atsinda igitego umunyezamu Hategekimana Bonheur atananyeganyeze.

Ku munota wa 38 Amagaju FC yongeye guhusha igitego ubwo kapiteni wayo, Masudi Narcisse yazamukanaga umupira anyura ibumoso, ariko ageze mu rubuga rw’amahina ateye ishoti umunyezamu awukuramo.

Rayon Sports yakomeje kurwana no kubona igitego cyo kwishyura, ari nako Amagaju FC akomeza kuyisatira cyane ariko iminota 45 n’inyongera y’ibiri irangira afite igitego 1-0.

Umunya-Sudani Mugadam yakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports
Umunya-Sudani Mugadam yakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza, ikuramo Mucyo Didier Junior wakinaga inyuma iburyo ariko wagowe n’igice cya mbere, ishyiramo Serumogo Ally. Iki gice Rayon Sports yagitangiye ihererekanya ineza inotsa igitutu izamu ry’Amagaju FC.

Ku munota wa 57 iyi kipe yabonye uburyo ubwo Ojera Joackiam yahabwaga umupira maze akiruka, ariko agerageje kuroba umunyezamu Ndikuriyo Patient umupira awukuramo. Nyuma y’umunota umwe Ishimwe Ganijuru Elie yongeye kugerageza ishoti rikomeye, umunyezamu w’Amagaju awukuzamo ivi.

Ku munota wa 63 w’umukino, Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Eric Ngendahimana ishyiramo Umunya-Sudan Mugadam Eid Abakar. Ku munota wa 68 Heritier Luvumbu yafashe umupira acengera mu rubuga rw’amahina bamukorera ikosa agwa hasi, ariko umusifuzi Mukansanga Salima avuga ko ntacyabaye. Ku munota wa 69 Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Kalisa Rashid ishyiramo Youssef Rharb mu gihe Ishimwe Ganijuru Elie yasimbuwe na Tuyisenge Arsene.

Umupira Rudasingwa Prince yateye wanyuze mu maguru y'umunyezamu Ndikuriyo Patient w'Amagaju FC
Umupira Rudasingwa Prince yateye wanyuze mu maguru y’umunyezamu Ndikuriyo Patient w’Amagaju FC

Ku munota wa 86 Rayon Sports yongeye gusimbuza ishyiramo Rudasingwa Prince wasimbuye Heritier Luvumbu. Uyu musore akigera mu kibuga yatangiye kugerageza kwishyura igitego ku mipira micye yakozeho acyinjira. Ku munota wa 87 Ojera Joackiam yahinduriye umupira iburyo wari mu kirere, maze Rudasingwa Prince awutera n’umutwe awudunze unyura mu maguru y’umunyezamu Ndikuriyo Patient, atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura.

Amagaju FC yari atarakora impinduka na rimwe, yahise atangira gusimbuza. Ku minota 90 isanzwe hongeweho ine. Muri iyi minota Rayon Sports yatsinze igitego cya Rudasingwa Prince ahawe umupira na Charles Baale, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Uyu mukino amakipe yombi yerekanye umupira mwiza by’umwihariko mu gice cya kabiri, ugereranyije n’icya mbere warangiye anganyije igitego 1-1. Amagaju FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu mu mikino itatu, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu mu mikino itatu.

Tuyisenge Arsene atwara umupira bamaze gutsinda igitego
Tuyisenge Arsene atwara umupira bamaze gutsinda igitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka