Rayon Sports ikuyeho amateka itsinda Etincelles

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka igorwa na Etincelles, iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga ku mukino ufungura Shampiona
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga ku mukino ufungura Shampiona

Wari umukino ufungura Shampiona ku makipe yombi, aho Rayon Sports yari yakiriwe na Etincelles kuri Stade Umuganda.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa munani w’umukino, ku mupira Niyonzima Olivier Sefu yahaye neza Bimenyimana Bonfils Caleb, maze atsindira Rayon Sports igitego cya mbere muri iyi Shampiona.

Amakipe yombi yakomeje gukina umukino ufunguye ashaka igitego ariko ntibyakunda igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Nova Bayama yinjiza Mugisha Gilbert, iza no gukuramo Prosper Donkor yinjizamo Bukuru Christophe yaguze muri Mukura.

Mu minota ya nyuma y’umukino Etincelles yokeje igitutu Rayon Sports, ariko umukino urangira Rayon Sports itahanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Ikipe ya Rayon Sports mu myaka itau ishize yari itaratsinda Etincelles muri Shampiona, aho yaherukaga kuyitsinda muri 2015 muri Shampiona.

Umunsi wa mbere wa shampiyona

Kuwa Gatanu

APR FC 2-0 Amagaju FC

Kuwa Gatandatu

Etincelles 0-1 Rayon Sports
Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
Mukura VS 1-0 Sunrise FC
Kirehe FC 0-2 Kiyovu SC

Ku Cyumweru

As Muhanga vs Police FC
As Kigali vs Musanze FC
Marines FC vs Bugesera FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nubwo ikipe yacu yatahanye insinzi biruhanije biranshimishije cyane kandi igikombe ni icya Gikundiro.Oh Rayon sport uri Gikundiro komereza aho

Africa yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Nubwo ikipe yacu yatahanye insinzi biruhanije biranshimishije cyane kandi igikombe ni icya Gikundiro.Oh Rayon sport uri Gikundiro komereza aho

Africa yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Imana ishimwe kubwo itsinzi dutangiranye nibisigaye izabikora igikombe tukizamure.Oh Rayon!!!!!!

Fabien yanditse ku itariki ya: 20-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka