Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe AS Kigali yatsinze Rayon Sports mu bagore.

Minisitiri Munyangaju ashyikiriza Igikombe Police FC
Minisitiri Munyangaju ashyikiriza Igikombe Police FC

Ni umukino wari uryoheye ijisho ku bari muri stade bizihiza Umunsi w’Intwari 2024, bareba uyu mukino w’irushanwa ry’uyu mwaka wahuje Police FC yasezereye Rayon Sports, na APR FC yahageze ihigitse Musanze FC.

Uyu mukino wari mwiza ku mpande zombi ariko APR FC yawinjiyemo mbere kurusha Police FC, maze bituma ku munota wa 12 ibona kufura imbere ku ruhande rw’ibumoso, ku ikosa ryakorewe Ishimwe Christian rikozwe na Shami Carnot. Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Ruboneka Jean Bosco, maze Nshimiyimana Yunusu yiba umugono abakinnyi ba Police FC arazamuka arabasumba maze afasha ikipe ye kubona igitego cya mbere.

Umunyezamu Pavelh Ndzila mu bihe bitandukanye mu gice cya mbere, yatabaye ikipe ya APR FC ubwo yakuragamo uburyo bumwe na bumwe bwa Police burimo ishoti ryatewe na Hakizimana Muhadjili, ndetse na Nsabimana Eric Zidane wagerageje ishoti rikomeye uyu munyezamu akarifata inshuro eshatu atari yafata umupira neza, ndetse bwa mbere arigarurira ku giti cy’izamu benshi barimo n’abakinnyi n’abatoza ba Police FC bikanze ko umupira wageze mu izamu.

Police FC yegukanye Igikombe cy'Intwari itsinze APR FC
Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC

APR FC na yo abarimo Ruboneka Jean Bosco wakinnye neza, bakomeje kuyishakira igitego cya kabiri ariko igice cya mbe kirangira ari igitego 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Bizimana Yannick hajyamo Mugisha Gilbert. Ibi byahise bituma uyu musore wari winjiye ajya ku ruhande rw’ibumoso imbere Ruboneka Jean Bosco wahakinaga ajya hagati naho Shaiboub Eldin wakinaga inyuma ya rutahizamu ahita ajya kuba rutahizamu.Ku munota wa 61 Fitina Omborenga w’umukino uyu Munya-Sudani yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Fitina Omborenga yamuhinduriraga umupira mwiza ariko awuteye umunyezamu Rukundo Onesime akora akazi gakomeye awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 68, APR FC yasimbuje ikuramo Thaddeo Lwanga wakinaga hagati yugarira, ishyiramo Niyibizi Ramadhan ukina asatira, ibi byari bisobanuye ko Nshimirimana Ismael Pitchou ahita akina hagati yugarira, uyu musore ukomoka mu Karere ka Rubavu agakina nka nomero umunani.

Peter Agbrevor Police FC ni we watsinze ibitego bibiri biyihesheje Igikombe cy'Intwari
Peter Agbrevor Police FC ni we watsinze ibitego bibiri biyihesheje Igikombe cy’Intwari

Kuri uyu munota Police FC na yo yasimbuje ikuramo Niyonsaba Eric wakinaga imbere ibumoso, ishyiramo Aboubakar Djibrine Akuki. Uyu musore ukomoka muri Nigeria ku munota wa 75 yahinduriye umupira ku ruhande rw’iburyo imbere, maze Peter Agbrevor azamuka hejuru atsinda igitego n’umutwe yishyurira Police FC.

Police FC yahise ikomeza gukina ishaka igitego cy’intsinzi ari nako na APR FC ibigenza gutyo. Ku munota wa 90 w’umukino Police FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Peter Agbrevor, n’ubundi ku mupira yahawe na Abedi Bigirimana, ku mupira wari urenguwe na Hakizimana Muhadjili.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, umukino wahagaze iminota umunani kuko abakinnyi ba APR FC batacyemera dore ko umupira wavuyemo igitego urenguwe, umusifuzi wo ku ruhande yari yavuze ko ari APR FC irengura mu gihe Umutoni Aline wari hagati yavuze ko ari Police FC. Izi mpaka zarangiye n’ubundi igitego gikomeje kwemerwa maze Police FC itwara igikombe cy’Intwari 2024 itsinze ibitego 2-1.

Wari umukino w'ishiraniro
Wari umukino w’ishiraniro

Mu bagore mu mukino wakinwe saa cyenda, AS Kigali yatwaye Igikombe itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2020 ku makipe yo mu cyiciro cya mbere, APR FC ni yo yari yacyegukanye.

Ni umukino warebwe n'abayobozi batandukanye
Ni umukino warebwe n’abayobozi batandukanye

Inkuru zijyanye na: Intwari z’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka