Police FC ku mwanya wa mbere by’agateganyo

Police FC yamaze gufata umwanya wa mbere nyuma yo kubona amanota atatu ku cyumweru ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 2 ku busa. Etincelles na APR FC zari zihanganiye umwanya wa mbere zanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wazihuje kuwa gatandatu.

Ibitego byombi byatsizwe na Rutahizamu Meddy Kagere byatumye Police FC iza ku mwanya wa mbere.

Ubu Police FC inganya amanota 15 na Etincelles. N’ubwo Police FC na Etincelles zinganya amanota, Police FC ni yo ya mbere kuko ari yo izigamye ibitego byinshi. APR FC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14.

Meddy Kagere ni we uyoboye ba rutahizamu bafite ibitego byinshi kuko amaze kwinjiza bitandatu akaba arusha kimwe Slyva Ochaya wa Etincelles ufite bitanu.

Mu yindi mikino yabaye ku cyumweru, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sport yahatsindiye Espoir FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ntamuhanga Tumaini uretse ko yahise avunikira muri uwo mukino. Marine FC yazamutse igera ku mwanya wa cyenda imaze gutsinda Nyanza FC ibitego bibiri ku busa kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Uretse APR na Etincelles zakinnye zikananganya ku wa gatandatu, uwo munsi nibwo Mukura VS yatsindaga Amagaju FC, mukeba wayo wo mu Majyepfo, igitgo kimwe ku busa. Ibi byatumye Mukura ikomeza kuzamuka ikaba iri ku mwanya wa gatanu, aho inganya amanota 14 na APR FC ndetse na Rayon Sport.

Undi mukino watunguranye ku wa gatandatu ni uwahuje Kiyovu Sport na AS Kigali ubwo iyi ikipe y’umugi wa Kigaki yari itaratsinda umukino n’umwe yihereranye Kiyovu Sport iyitsinda igitego kimwe ku busa. Byatumye AS Kigali iva ku mwanya wa 12 ari nawo wa nyuma igera ku mwanya wa 10, bivuga ko Nyanza FC na Espoir ari zo za nyuma.

Dore uko urutonde rw’agateganyo rumeze ku munsi wa karindwi:

01. Police FC 15
02. Etincelles FC 15
03. APR FC 14
04. Rayon Sports 14
05. Mukura VS 14
06. Kiyovu Sports 13
07. La Jeunesse 7
08. Amagaju FC 7
09. Marines FC 6
10. AS kigali 5
11. Nyanza FC 3
12. Espoir FC 2

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukomereze aho turabemera! gusa iyi website mukwiye kuyimenyekanisha kurushaho kuko ifite amakuru asobanutse.

Kev yanditse ku itariki ya: 21-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka