Police FC inganyije na Mukura VS

Kuri iki Cyumweru,ikipe ya Police FC yakiriye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona banganya 1-1.

Ni umukino utaryoheye cyane ijisho ry’abantu bacye bari bari kuri Kigali Pelé Stadium ku mpande zombi by’umwihariko mu gice cya mbere. Gusa nubwo byari bimeze gutya, Police FC yatanze Mukura VS mu mukino inagerageza kugera imbere y’izamu kuyirusha ariko ntihabone uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego.

Ku munota wa 21 Ngabonziza Pacifique ukinira Police FC hagati mu kibuga yakoze ikosa ubwo yatangaga umupira ariko ntugere aho yifuzaga maze wifatirwa na Minishimwe Djabel. Uyu musore w’intizanyo ya APR FC yahise awuzamukana yihuta maze awucomekera Iradukunda Elie Tatu na we wacenze arawuhindura usanga Uwiduhaye Aboubakar arebana n’izamu wenyine umupira awutera hejuru y’izamu kure cyane.

Ku munota wa 28 Police FC na yo yahushije igitego ubwo umunyezamu Ssebwato Nicholas yakuragamo umupira wari uturutse kuri kufura yari itewe na Nshuti Dominique Savio. Nubwo umunyezamu yari awukuyemo ariko ntabwo yawugumanye kuko wamucitse maze Aboubakar Djibrine ashatse kuwusubiza mu izamu ujya muri koruneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 38 ikipe ya Police FC yasimbuje mu buryo butateguwe nyuma y’uko myugariro Kwitonda Ally agize imvune maze asimburwa na Rurangwa Moss.

Aboubakar Djibrine Akuki yari ahanganye na Mukura VS yigeze gukinira
Aboubakar Djibrine Akuki yari ahanganye na Mukura VS yigeze gukinira

Igice cya kabiri cyaryoheye abantu ugereranyije n’igice cya mbere. Ikipe ya Police FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Niyonsaba Eric ishyiramo Moses Sseruyidde. Ikipe ya Police FC yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 57 Aboubakar Djibrine ari ku ruhande rw’ibumoso yubura amaso atanga umupira wambukiranya umupira ujya iburyo. Uyu mupira yari atanze neza wageze ku kaguru ka Mugisha Didier, yisanga umunyezamu Ssebwato Nicholas yasohotse ahita amuroba atsinda igitego cya mbere cya Police FC.

Ku munota wa 64 Mukura VS yahise ikora impinduka ikuramo Uwiduhaye Aboubakar, Mohamed Syilla, Iradukunda Elie Tatu na Ndayongeje Gerard ishyiramo Samuel Pingpong, Bukuru Christophe, Nsabimana Emmanuel na Nkinzingabo Fiston. Ku munota wa 75 Police FC yahushije uburyo bwiza bw’igitego ubwo Mugisha Didier yahaga umupira Bigirimana Abedi ari mu rubuga rw’amahina ahita awuha Shami Carnot washatse kuroba umunyezamu ariko umupira awutera mu rushuundura ruto ujya hanze.

Mugisha Didier wa Police FC ahanganye na Kayumba Soter myugariro wa Mukura VS
Mugisha Didier wa Police FC ahanganye na Kayumba Soter myugariro wa Mukura VS

Ku munota wa 79 Police FC yasimbuje ikuramo Djibrine Aboubakar Akuki ishyiramo Mugenzi Bienvenue. Ku munota wa 81 Mukura VS yahushije igitego ubwo Samuel Ping Pong yinjiranaga umupira akagera imbere y’izamu ariko umunyezamu Rukundo Onesme awukuramo. Uyu Munya-Ghana yongeye gufata umupira ku munota wa 85 aracenga awuha Bukuru Christophe wahise awucomeka mu rubuga rw’amahina uhita ugera kuri Kubwimana Cedric wawuteye maze abakinnyi ba Police FC barawugarura arongera awusubizamo yishyurira Mukura VS igitego.

Muri iyi minota ya nyuma Mukura VS yakomeje gusatira izamu rya Police FC ariko n’iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ishaka igitego cy’intsinzi gusa iminota 90 isanzwe ndetse n’indi ine yongeweho irangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Uyu mukino wasize Police FC ifite amanota ane ku icyenda ku mwanya wa karindwi mu gihe Mukura VS yo yujuje amanota atanu mu mukino itatu zimaze gukina.

Undi mukino wabaye:

Muhazi United 1-1 Gorilla FC.

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego cyatumye bacyura inota rimwe
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego cyatumye bacyura inota rimwe
Police FC kunganya byatumye yuzuza amanota ane mu mikino itatu aho iri ku mwanya wa karindwi
Police FC kunganya byatumye yuzuza amanota ane mu mikino itatu aho iri ku mwanya wa karindwi
Mukura VS yujuje amanota atanu mu mikino itatu imaze gukinwa ayishyira ku mwanya wa gatandatu
Mukura VS yujuje amanota atanu mu mikino itatu imaze gukinwa ayishyira ku mwanya wa gatandatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka