POLICE FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti yitegura shampiyona

Mu gihe habura iminsi 17 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ya 2023-2024 itangire, amakipe arimo Police FC yatangiye gukina imikino ya gicuti mu rwego rwokwitegura umwaka w’imikino.

Muri ayo makipe agize icyiciro cya mbere, amwe bitewe n’ubushobozi yo yanatumiye amakipe yo hanze y’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwipima ngo barebe aho u rwego rwabo rugeze.

Police FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti
Police FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today aravuga ko ikipe ya Police FC yari maze iminsi mu mwiherero mu karere ka Rubavu, izakina nayo imikino ya gicuti ibiri n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Geita Gold mu makipe azakina na Police FC
Geita Gold mu makipe azakina na Police FC

Muri ayo makipe harimo ikipe ya Le Messager de Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu, ndetse na Geita Gold yo muri Tanzania dore ko yo inafitanye umukino wa gicuti na Mukura Victory Sports mu isabukuru yayo y’imyaka 60.

Ikipe ya Police FC imaze iminsi mu karere ka Rubavu mu mwiherero
Ikipe ya Police FC imaze iminsi mu karere ka Rubavu mu mwiherero
Le Messager Ngozi itegerejwe i Kigali
Le Messager Ngozi itegerejwe i Kigali

Ikipe ya Police FC y’umutoza Mashami Vincent, yari imaze iminsi mu ntara y’i Burengerazuba mu karere ka Rubavu mu mwiherero wo kwitegura shampiyona aho kuri uyu wa mbere ikipe yagarutse i Kigali.

Ikipe ya POLICE FC ni imwe mu makipe yiyubatse muri iyi mpeshyi nyuma yo kongeramo izindi mbaraga izana abakinnyi bashya dore ko kuri iyi nshuro yanongeye kugura abakinnyi b’abanyamahanga.

Bamwe muri abo bakinnyi ikipe ya POLICE FC yaguze muri iyi mpeshyi harimo Nyamurangwa Moise bakuye mu ikipe ya Sunrise, Kwitonda Ally bakuye mu ikipe ya AS Kigali, Ndizeye Samuel wavuye muri Rayon Sports, Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue bombi bakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse na Rukundo Onesime wakiniraga Le Messager Ngozi.

Nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga, biteganyijwe ko umukino wa mbere Police FC izawukina na Geita Gold tariki ya 06 Kanama i Kigali gusa iyi kipe izaba yaraye ikinnye na Mukura victory Sports.

Mugenzi Bienvenue wa kabiri uvuye imbere ni umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC
Mugenzi Bienvenue wa kabiri uvuye imbere ni umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC

Biteganyijwe ko kandi umukino wa kabiri ikipe ya Police FC izacakirana na Le Messager Ngozi tariki ya 10 Kanama kuri Kigali Pele Stadium.

Police FC yasoje ku mwanya wa 5 muri shampiyona y’umwaka wa 2022-2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka