#PeaceCup : Umukino wa Addax na Mukura VS wasubitswe

Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende kuri uyu wa Gatatu wasubitswe kubera ikibuga kitari kimeze neza.

Uyu mukino ubanza ariko nubwo ikipe ya Mukura VS yari yakoze urugendo yerekeza I Rugende aho wagombaga kubera ntiwabaye kubera ikibuga cyitari kimeze neza kubera imvura kinuzuyemo icyondo cyinshi.

Umuyobozi mukuru wa Mukura VS Musoni Protais mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko ku bwabo batazagaruka gukina uyu mukino ubanza kuko hari ibyo bari batanze no ukaba utabaye.

Yagize ati”Twebwe twageze ku kibuga,twateze ndetse n’ibindi twatkoresheje dutegura uyu mukino. Ntabwo twagaruka gukina umukino ubanza, turategereza umwanzuro FERWAFA izafata tukicara tukareba niba ukwiriye.”

Amakuru Kigali Today yamenye nuko ejo kuwa Kabiri tariki 16 Mutarama 2023 komiseri w’uyu mukino Munyangoga Appollinaire yabanje kujya kureba iki kibuga cyari kwakira uyu mukino maze akabwira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwada ko uko kimeze cyitakwakira umukino. FERWAFA nayo yahise imenyesha Perezida wa Addax SC ko yashaka ahandi hazabera umukino,icyakora uyu muyobozi yabasubije ko ngo umukino uzajya kubera cyumutse kimeze neza.

Impamvu yari yatumye uyu mu komiseri ajya kubanza kureba iki kibuga uko kimeze nuko n’ubundi yari ku mukino ikipe ya Addax SC yasezereyemo ikipe ya Etoile de l’Est mu ijonjora ry’ibanze nabwo cyari cyuzuyemo icyondo cyinshi.

Umunsi n’isaha by’umukino byageze amakipe yombi ari ku kibuga maze ariko komiseri w’umukino Munyangoga Appollinaire afata icyemezo ko umukino udashobora kuhabera.Perezida w’ikipe ya Addax SC Juvenal Mvukiyehe ntabwo yari kuri iki kibuga hasubikwa uyu mukino. Kugeza ubu h hategerejwe umwanzuro uzafatwa na FERWAFA.

Ikipe ya Mukura VS kuri ubu yasubiye mu Karere ka Huye aho igiye gukomeza kwitegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona bazasuramo Marine FC tariki 21 Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka