#PeaceCup: Shema Fabrice yatumbagije agahimbazamusyi ka AS Kigali nisezerera APR FC

Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro umunani agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi ba AS Kigali, mu gihe bazasezerera ikipe ya APR FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Shema Fabrice yemereye abakinnyi ba AS Kigali agatubutse mu gihe basezerera APR FC
Shema Fabrice yemereye abakinnyi ba AS Kigali agatubutse mu gihe basezerera APR FC

Iyi nkuru yumvikana neza mu matwi y’abakozi ba AS Kigali, yabagezeho ku mugoroba wo kuri wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ubwo bari bamaze gukorera imyitozo ya nyuma ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ i Nyamirambo, bitegura umukino ubanza na APR FC wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma y’iyi myitozo Shema Fabrice yaganiriye n’abakinnyi, abaha ubutumwa butegura uyu mukino. Mu ijambo yababwiye yabemereye ko agahimbazamusyi kabo agakubye inshuro umunani mu gihe bazasezerera APR FC, nk’uko asanzwe abigenza ku mikino itandukanye, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’umwe mu bo muri iyi kipe bari ku myitozo.

Ubusanzwe AS Kigali iyo yatsinze umukino igenerwa amafaranga ibihumbi 30, ibi bivuze ko mu gihe abakinnyi bagera ku ntego yo gusezerera APR FC bahawe, buri wese azahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 240Frw.

Iyi ni intego yatanzwe na Shema Fabrice ku giti cye ishobora kwiyongeraho iya Perezida wa AS Kigali, Seka Fred, ndetse n’agahimbazamusyi kazashyirirwaho gasanzwe gatangwa n’Umujyi wa Kigali nk’umufatanyabikorwa mukuru.

APR FC imaze imyaka itandatu idatsinda AS Kigali aho bahurira hose
APR FC imaze imyaka itandatu idatsinda AS Kigali aho bahurira hose

Shema ubwo yaganiraga n’abakozi ba AS Kigali bishimira umwaka mushya wa 2024, yibukije umutoza mushya Guy Bukasa, ko AS Kigali ari ikipe y’ibikombe by’Amahoro dore ko ifite bine yatwaye, amusaba gukora ibishoboka byose agatwara icy’uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ninde uzafata icyemezo iyi kipe ngo ni ASKIGALI ikavaho? Ubwo mubona amagaranga ihabwa adapfa ubusa? Wa mugani kuki gayeau national itagananywa ku buryo bungana?

Balamnert yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka