Nyuma yo gutsinda Amagaju, Polisi FC iracyari ku isonga

Amanota atatu Police FC yegukanye mu mukino wayihuje n’Amagaju tariki 03/03/2012 i Nyamagabe yatumye Police irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubukuwe kuri uwo munsi.

Amagaju FC akomeje gutenguha abakunzi bayo kuko amaze gutsindwa imikino 5 yose ikurikiranye.

Mbere y’uyu mukino wayihuje na Police FC, abafana b’Amagaju bari biteguye kubona intsinzi ku kibuga cyayo ariko ikizere cy abo cyayoyotse nyuma y’igitego cyatsinzwe n’umukinnyi wa Police FC, Elivardo Oliveira, ku munota wa 88.

Elivardo Oliveira yishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino
Elivardo Oliveira yishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino

Igitego cyaturutse ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma b’ikipe y’Amagaju, Sibomana Abdul na nkurunziza Jean Pierre baketse ko umupira wari ugiye kurenga hanyuma Kagere Meddy abaca mu rihumye afata umupira ahita awuhereza Elivardo Oliveira wahise awushyira mu nshundura.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Polisi FC iracyari iya mbere n’amanota 30 naho ikipe Amagaju ari ku mwanya wa cumi n’amanota 11.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka