Nsabimana Aimable wakiniraga Kiyovu yasinye muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Myugariro Nsabimana Aimable wari usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports, yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri myugariro Nsabimana Aimable wari usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Nsabimana Aimable ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Nsabimana Aimable ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Nsabimana Aimable mu mutima w’ubwugarizi, azaba arwanira umwanya n’abandi barimo Rwatubyaye Abdul ndetse na Mitima Isaac uheruka kongera amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeje kwigaragaza ku isoko ry’abakinnyi aho yaguze umunyezamu Simon Tamale ukomoka Uganda, Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United, Serumogo Ally wakiniraga Kiyovu Sports, umunya-Maroc Rharb Youssef wagarutse ndetse n’abandi bataratangazwa ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka