Nje gufasha gutwara ibikombe - Julien Mette waje gutoza Rayon Sports

Umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2023, Julien Mette avuga ko aje mu Rwanda gufasha iyi kipe kuba yatwara ibikombe, nubwo yasinye igihe gito.

Umutoza Julien Mette ubwo yageraga mu Rwanda
Umutoza Julien Mette ubwo yageraga mu Rwanda

Ibi uyu mugabo w’imyaka 42 ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, yabitangaje ubwo yari ageze mu Rwanda anavuga ko yishimiye kuba aje kuhakorera kandi ko azakora ibishoboka byose agafasha Rayon Sports.

Yagize ati “Nishimiye kuba ndi hano, ndanezerewe cyane ntewe ishema no kuba umwe mu bagize Rayon Sports ikipe ikomeye y’abafana benshi. Ikindi nizeye ko nshobora gufasha mu gukura n’iterambere rya ruhago muri iki gihugu cyiza, no gufasha Rayon Sports ibyo nshoboye igatwara Igikombe.”

Abajijwe ku rugendo rwe rwo gutoza, Julien Mette yavuze ko yabitangiye afite imyaka 20 y’amavuko, kandi akaba yaratoje n’ikipe y’igihugu ya Djibouti igihe kinini.

Ati “Natangiriye gutoza mu Bufaransa mfite imyaka 20 y’amavuko, nabaye umutoza w’amakipe mato imyaka 13 mu Bufaransa mu makipe yabigize umwuga, hanyuma njya muri Congo(Brazzaville) muri Afurika, mu cyiciro cya mbere, nabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Djibouti, igihugu kiri hafi uvuye hano( mu Rwanda). Ikindi umwaka n’igice ushize nari mu ikipe ya Otoho yo muri Congo Brazzaville, natwayemo Igikombe cya shampiyona n’ijonjora ry’ibanze rya Champions League.”

Abajijwe impamvu yavuye muri AS Otoho kandi yarayifashije gutwara igikombe cya shampiyona, yavuze ko ari ukubera impamvu z’umuryango, kuko byari bigoye ko yabona ibyangombwa byo kuba muri Congo Brazaville.

Ati “Mbere na mbere nahisemo kuza hano. Navuye hariya ku mpamvu z’umuryango, nabaga kure
Yawo. Ni igihugu bigoye kubona visa, ni ibintu byinshi, kandi biroroshye cyane kuba mu Rwanda kuri njyewe ndetse n’umuryango wanjye.”

Julien Mette ni umutoza ufite ibigwi
Julien Mette ni umutoza ufite ibigwi

Uyu mutoza azatoza Rayon Sports kugeza ubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye, ni ukuvuga shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, ibi akazaba abifatanya n’umutoza w’abanyezamu, Umunya-Kenya Lawrence Webo wanayikiniye hagati ya 2006 na 2009, na we wageze mu Rwanda ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wakinwe ku wa Gatanuw’iki cyumweru, aba batoza bashya basanze iri ku mwanya wa gatatu, aho ifite amanota 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka