Ni izihe nyungu ziri mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Bayern Munich?

Ku wa 29 Kanama 2023, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere(RDB) na Minisiteri ya Siporo, basobanuye icyo u Rwanda ruzungukira mu masezerano y’imyaka itanu ruheruka gusinyana n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.

U Rwanda na Bayern Munich basinye amasezerano y'imikoranire azamara imyaka itanu kugeza mu 2028
U Rwanda na Bayern Munich basinye amasezerano y’imikoranire azamara imyaka itanu kugeza mu 2028

Ibi byasobanuriwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena cyitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, ndetse na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa, aho bavuze ko u Rwanda ruzungukiramo byinshi haba mu bukerarugendo ndetse no mu mupira w’amaguru muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa RDB yavuze ko gukomeza gusinyana amasezerano n’amakipe atandukanye binyuze muri Visit Rwanda aba agamije kumenyekanisha Igihugu kugira ngo n‘abashoramari baze kuyishora mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ukumenyekanisha u Rwanda hanze y’Igihugu kuko dufite ingamba zo kwihutisha iterambere, turashaka ko abashoramari barushaho kuza gushora imari hano, turashaka ba mukerarugendo benshi baza kureba u Rwanda ariko kugira ngo baruhitemo bagomba kurumenya.”

Clare Akamanzi avuga ko guhitamo Bayern Munich birimo intego y'isoko ry'ubukerarugendo rikenewe kwagurirwa mu gihugu cy'u Budage
Clare Akamanzi avuga ko guhitamo Bayern Munich birimo intego y’isoko ry’ubukerarugendo rikenewe kwagurirwa mu gihugu cy’u Budage

Clare Akamanzi yakomeje avuga ko guhitamo ikipe ya Bayern Munich kuri iyi nshuro ari isoko ry’ubukerarugendo bari bakeneye mu Budage ariko nanone ko ari n’ikipe ikomeye kandi ifite ibigwi.

Ati “Tureba aho dukeneye ubukerarugendo n’aho dukeneye ishoramari. U Budage buri mu hantu hatandatu ha mbere hava ubukerarugendo dufite mu gihugu rero tureba isoko bityo ni ho hari amahitamo ya mbere kuri twe.”

“Icya kabiri tureba imyitwarire y’ikipe kuko twifuza gukorana n’ikipe yitwara neza kubera ko iyo yitwara neza byongera amahirwe yo kutugaragaza cyane. Bayern Munich yitwara neza, haba muri Champions League batwaye inshuro 6, shampiyona inshuro 33 ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ubona ko gukorana na bo ari amahirwe.”

Ku ruhande rwa Minisiteri ya Siporo, Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko binyuze mu ishuri rya ruhago rizashingwa na Bayern Munich, guhugura abatoza, byose bizatanga umusaruro mu iterambere rya ruhago Nyarwanda.

Yagize ati “Hazaba harimo no kujya gushakisha impano binyuze mu gutoranya abana no gutegura abatoza ndetse bazajya bava hano bakajya kwihugura muri Bayern Munich ndetse n’ababo bakaza hano mu Rwanda. Ubu bufatanye tugomba kububyaza umusaruro cyane ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru.”

Minisitiri wa Siporo kandi yakomeje avuga ko hagomba kubakwa uburyo buzatuma amasezerano asinywa no mu gihe azaba yararangiye hazakomeza umurongo wari waratangiriwe muri mashuri ashingwa n’aya makipe kugira ngo abana uko bazamuka bazajye babona aho bakomereza.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju avuga ko hagomba kujyaho uburyo abana banyura mu mashuri ashingwa muri aya masezerano bazagirira umusaruro ruhago y'u Rwanda mu gihe kirambye
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju avuga ko hagomba kujyaho uburyo abana banyura mu mashuri ashingwa muri aya masezerano bazagirira umusaruro ruhago y’u Rwanda mu gihe kirambye

Mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Bayern Munich kandi harimo kuba iyi kipe izohereza ikipe yayo y’abatarengeje imyaka 19 ikaza mu Rwanda gukina umukino wa gicuti n’abana bangana, ni mu gihe ishuri ry’umupira w’amaguru Bayern Munich izashyira mu Rwanda ku ikubitiro rizaba ririmo abana 30 bazatoranywa aho bazajya bakurikiranwa n’abatoza babiri.

Bimwe mu bigwi bya Bayern Munich izakorana n’u Rwanda kugeza mu 2028:

Bayern Munich ni ikipe yashinzwe mu mwaka wa 1900, tariki 27 Gashyantare kugeza ubu ikaba ifite abanyamuryango ibihumbi 300. Mu myaka 123 imaze yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Budage inshuro 33, UEFA Champions League 6, igikombe cy’igihugu inshuro 20 mu gihe igikombe cy’Isi gikinwa n’amakipe igifite inshuro ebyiri.

Uretse kuba ubutumwa bwo gusura u Rwanda buzajya bugaragazwa muri stade y’iyi kipe Allianz Arena ijyamo abafana ibihumbi 75 ariko igihugu kizanungukira mu bantu barenga miliyoni 150 bakurikira Bayern Munich ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka