Nduhirabandi Abdoulkarim watoje Marine FC imyaka 18 yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatanu uwari umutoza wa ruhago Nduhirabandi AboulKarim bakundaga kwita Coka watoje Marine FC imyaka 18 yitabye Imana.

Aya makuru yamenyekanye kuri iki gicamunsi aho avuga ko yari amaze igihe kigera ku mwaka n’igice arwaye, aho yivurije mu bitaro bitandukanye birimo CHUK kugeza aho ajya kwivuriza muri Kenya akaba yitabye Imana aguye iwe mu rugo i Rubavu.

N’ubwo yari arwaye ariko yitabye Imana yari afite inshingano zo kuba ushinzwe tekinike mu ikipe ya Marine FC yanatoje igihe kirekire.

Nduhirabandi Abdoul Karim watoje Marine FC imyaka 18 yitabye Imana azize uburwayi
Nduhirabandi Abdoul Karim watoje Marine FC imyaka 18 yitabye Imana azize uburwayi

Urugendo rwa Nduhirabandi AboulKarim mu mwuga wo gutoza ruhago mu Rwanda:

Nduhirabandi AbdoulKarim yatoje amakipe atandukanye ariko akaba yaramenyekanye cyane nk’umutoza wamaze igihe kinini mu ikipe mu Rwanda dore ko Marine FC yayitoje imyaka 18 kuva mu 1999 kugeza mu mpeshyi ya 2017 ubwo yeguraga muri iyi kipe yari yarageze mu 1998 nk’umukinnyi agatangira kuyitoza nyuma y’umwaka umwe.

Nyuma yo kuva kuva muri Marine FC mu 2017 yagiye gutoza ikipe ya Kirehe FC ubwo yari agiye gusimbura uwari umutoza wayo Umurundi Omar Ntakagero wari umaze kwirukanwa nyuma y’ukwezi kumwe ahawe akazi.

Uyu mutoza ariko wari wasinyiye Kirehe FC amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga gutangirana n’umwaka w’imikino 2017-2018 akarangizanya na 2018-2019. Aya masezerano ntabwo yarangiye kuko muri Mata 2019 yeguye atari yarangira maze nyuma y’amezi atandatu tariki 16 Ukwakira 2018 atangazwa nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC y’iwabo mu karere ka Rubavu agomba kuyitoza kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Nduhirabandi AbdoulKarim hari abakinnyi benshi bamunyuze mu maboko barimo Mugenzi Bienvenue kuri ubu wakiniraga Kiyovu Sports, Imurora Japhet ubu ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya Musanze FC ndetse n’abandi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mw’izina ryanjye bwite HAKIZIMANA Nelson Aimable,ni mw’izina rya UJSR nka Perezida wa UJSR "Union des Jeunes Sportifs de Rubavu"tubabajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa NDUHIRABANDI,ariko aho kubabazwa n’umubiri Imana yahisemo kumuruhura iramuhamagara kubwo urukundo imufitiye.Ruhukira mu mahoro warakoze ntituzakwibagirwa n’ubwo usize tutarusa ikivi"inama zawe n’igitekerezo byawe tuzabizirikana "bizatuma duharanira icyateza imbere impano z’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu.
Umuryango musize n’inshuti bihangane.

HAKIZIMANA Nelson Aimable yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka