Ndayishimiye Eric "Bakame" yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru

Umunyezamu Ndayishimiye Bakame wabaye umwe mu bakomeye mu Rwanda yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru

Nyuma y’imyaka isaga 20 ari umunyezamu w’umupira w’amaguru, Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bakame yatangaje ko igihe kigeze ngo asezere umupira w’amaguru, aho ubu yamaze kugirwa umutoza w’abanyezamu b’ikipe ya Bugesera FC.

Bakame ni umwe mu banyezamu beza babaye mu Rwanda
Bakame ni umwe mu banyezamu beza babaye mu Rwanda

Ndayishimiye Eric Bakame yakiniye amakipe arimo Renaissance, Les Citadins, AS Kigali, Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, AFC Leopards yo muri Kenya, Police FC ndetse na Bugesera FC.

Ubutumwa yatanze asezera umupira w’amaguru nk’umukinnyi

"This is the end mfashe uyumwanya ngo nshimire burumwe wese twabanye murugendo rurerure rutari rworoshye ndi umunyezamu mumakipe atandukanye (AMAVUBI, J.S.K, AS KGL, ATRACO FC, APR FC, RAYON SPORT, AFC LEOPARD
POLICE FC, BUGESERA FC)"

"Ndashimira buri umwe wese wambaye hafi muri uru rugendo . Abatoza, abakinnyi, n’abayobozi, abafana ndetse n’umuryango wange wambaye hafi muri uru rugendo Aho bitangenze neza mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima urugendo rwange nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru nkaba ndusoreje ahaa kandi ndashimira Imana yabanye nange muriyomyaka yose kugeza magingo ayaa"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntakwatagize yanze ibyo yarafite amahirwe masa
Mubutoza

Habimana yanditse ku itariki ya: 17-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka