Musanze na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere

Musanze FC na AS Muhanga zizakina shampiyona y’icyiro cya mbere mu mwaka w’imikino utaha, nyuma yo gutsinda amakipe zari zihanganye muri ½ cy’irangiza mu mikino yo mu cyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 12/5/2012.

Mu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo kuri Stade Mumena, Musanze FC yanganyije ubusa ku busa na Esperance ya Kimisagara bituma Musanze yongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere, kuko umukino ubanza yari yarayitsinze ibitego bibiri ku busa.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza wahuje AS Muhanga na Gasabo United i Remera, maze AS Muhanga iyinyagira ibitego bitatu ku busa.

Muhanga yahise ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma uhwanye no gukina mu cyiciro cya mbere kuko amakipe yombi yari yaranganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Muhanga.

Musanze FC na AS Muhanga zizamutse mu cyiciro cya mbere nk’uko zari zaranamanukanye mu cyiciro cya kabiri, gusa zikunze kuzamuka ariko ntizimare igihe kinini mu cyiciro cya mbere.

AS Muhanga na Musanze FC zigomba gukina umukino wa nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe izegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka