Musanze FC yatsinze Sunrise, ijya mu karuhuko iyoboye shampiyona

Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Musanze yatsinze umukino wa gatatu yikurikiranya

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze habereye umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, aho Musanze FC yari yakiriye ikipe ya Sunrise y’i Nyagatare.

Abakapiteni b'amakipe yombi mbere y'umukino
Abakapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino

Ni umukino watangiye ukerereweho iminota ine, ikipe ya Musanze ihita ibona igitego ku munota wa kane gusa umukino ugitangira, gitsinzwe na Sulley ku mupira wari uvuye kuri Peter Agbrevol.

Ikipe ya Musanze ifite abakinnyi bashya Kakule Mugheni Fabrice wakiniraga AS Kigali, umunya-Afrika y’epfo Mathaba Lebatho n’abandi bakomeje kurusha ikipe ya Sunrise gusa igice cya mbere kirangira kikiri igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Sunrise y’umutoza Muhire Hassan yagarutse igaragaza ko ishaka kwishyura ndetse iza no kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 60.

Ku munota wa 90 w’umukino, ikipe ya Musanze yabonye igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Muhire Anicet uzwi nka Gasongo, hongerwaho iminota itanu ariko birangira ari ibitego 2-1 bya Musanze.

Muhire Anicet wa Musanze yatsinze igitego ku munota wa nyuma
Muhire Anicet wa Musanze yatsinze igitego ku munota wa nyuma

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Musanze iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 9/9, shampiyona ikazasubukurwa nyuma y’umukino w’Amavubi na Senegal.

Musanze yabanje mu kibuga
Musanze yabanje mu kibuga
Sunrise FC yabanje mu kibuga
Sunrise FC yabanje mu kibuga
Abashinzwe kwakira abantu kuri Stade ya Musanze
Abashinzwe kwakira abantu kuri Stade ya Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka