Kuri iki Cyumweru Shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje hakinwa umunsi wa kane, aho ikipe ya Mukura iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Ni umukino ikipe ya Gicumbi yari yakiriyemo ikipe ya Mukura kuri Stade Mumena, Mukura iyihatsindira ibitego 3-1, ibitego bibiri byatsinzwe n"umunya-Ghana Abdul Rahman Muniru na Ntwari Evode watsinze igitego kimwe, mu gihe icya Gicumbi cyatsinzwe na Dusange Bertin kuri Penaliti.
Mu yindi mikino Heroes yabonye amanota atatu ya mbere
Ikipe ya Heroes izamutse mu cyiciro cya mbere yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1, bituma igira amanota ane nyuma y’aho yaherukaga kunganya na Marines FC.
Ku kibuga cya Sunrise i Nyagatare, ikipe ya ESPOIR Fc yahanyagiriwe ibitego 4-1, mu gihe kuri Stade Ubworoherane yanganyije na Kiyovu igitego 1-1.
Kugeza ubu ikipe ya Mukura iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota umunani mu mikino ine, mu gihe APR FC, Rayon Sports na Police FC zifite amanota arindwi mu mikino itatu zizakina imikino yabo ku wa Kabiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|