Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho

Ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wa gicuti wari wateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ibayeho.

Shaiboub Eldin ni umwe mu bakinnyi bamaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba APR FC
Shaiboub Eldin ni umwe mu bakinnyi bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC

Ni umukino wateguwe uhuzwa n’umunsi wo kwizihiza iyi sabukuru ariko nanone ngo ufashe Mukura VS na APR FC kwitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024. Mukura VS ni yo yatangiye umukino yitwara neza mu guhererekanya umupira ndetse ibona n’uburyo butandukanye imbere y’izamu kurusha APR FC.

Mukura VS mu minota 10 ya mbere ni yo yatangiye yitwara neza ikagera imbere y’izamu rya APR FC cyane binyuze ku bakinnyi nka Kevin Ebene wanyuraga ku ruhande rw’ibumoso imbere na Iradukunda Elie Tatu wari uri guca ku ruhande rw’iburyo kuko umunyezamu Pavelh Ndzila yari amaze guterwa imipira igana mu izamu. Ku munota wa 12 APR FC yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira Nshimirimana Ismael Pitchou yafashe ari inyuma y’urubuga rw’amahina agatera ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu rya Sebwato Nicholas.

Kubwimana Cedric ahanganye na Bemol Apam Assongue
Kubwimana Cedric ahanganye na Bemol Apam Assongue

Ku munota wa 21 Mukura VS yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Muvandimwe JMV yateraga umupira muremure maze Buregeya Prince akawureka ukidunda ukamurenga. Uyu mupira wahise ufatwa na Kevin Ebene wigaragaje cyane maze acenga abakinnyi batatu atanga umupira kuri Iradukunda Elie Tatu na we wawugaruriye Bukuru Christophe awuteye ufata umutambiko w’izamu uvamo. Ku munota wa 24 Iradukunda Elie Tatu yongeye guhusha igitego ku mupira yazamukanye acenga maze yatera ishoti rigaca ku ruhande rw’izamu mu ntera nto. Iminota 25 yarangiye bigaragara ko Mukura VS irusha APR FC.

Mukura VS yakomereje ku muvuduko yari iriho ihererekanya neza kugeza mu gice cya gatatu cy’ikibuga kurusha APR FC byagoraga kucyinjiramo maze ku munota wa 31 Iradukunda Elie Tatu yongera kwigaragaza ubwo yacengaga cyane kugeza ubwo arebanye n’umunyezamu Pavelh Ndzila wakuyemo umupira uyu mukinnyi yari ateye. Nyuma y’iminota itatu Kevin Eben yinjiranye Prince Buregeya agwa mu rubuga rw’amahina ahuye n’umunyezamu Pavelh Ndzila hikangwa penaliti ariko umusifuzi ntiyayitanga.

Victor Mbaoma atereka umupira agiye gutera penaliti ariko yakuwemo n'umunyezamu Sebwato Nicholas agumanye umupira
Victor Mbaoma atereka umupira agiye gutera penaliti ariko yakuwemo n’umunyezamu Sebwato Nicholas agumanye umupira

Ku munota wa 35 habaye nk’ibyari bimaze kuba ku rundi ruhande ubwo rutahizamu Victor Mbaoma yacomekerwaga umupira na Ruboneka Jean Bosco maze ashatse kuwurenza umunyezamu Sebwato Nicholas umusifuzi avuga ko yamukoreye ikosa ahita anatanga penaliti itemewe n’abakinnyi ba Mukura VS bituma Sebwato Nicholas ahabwa ikarita y’umuhondo. Iyi penaliti yahawe Victor Mbaoma ngo ayiterere ariko umunyezamu Sebwato Nicholas ayikuramo anagumana umupira neza, igice cya mbere cyaranzwe no kwitwara neza kuri Mukura VS yahushije uburyo bw’ibitego bwinshi cyarangiye amakipe anganya 0-0.

Victor Mbaoma yitegura gutera penaliti atatsinze
Victor Mbaoma yitegura gutera penaliti atatsinze

Mukura VS yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Kayumba Soter mu bwugarizi ishyiramo Rushema Chris wavuye muri Marine FC ndetse na Nkinzingabo Fiston wasimbuye Iradukunda Elie Tatu. APR FC yatangiye igice cya kabiri ihusha uburyo bwiza ku mupira wahinduwe na Fitina Omborenga maze Victor Mbaoma ashyizeho umutwe aciye bugufi umupira uca hejuru y’izamu gato.Ku munota wa 48 uyu rutahizamu yongeye guhusha uburyo nyuma yo guhabwa umupira na Shaiboub Eldin akanyura mu bakinnyi ari mu rubuga rw’amahina ariko ntibimukundire maze na Joseph Assongue agerageje kuwutera ujya muri koruneri itatanze umusaruro.

 Sebwato Nicholas akuramo penaliti ya APR FC yatewe na Victor Mbaoma
 Sebwato Nicholas akuramo penaliti ya APR FC yatewe na Victor Mbaoma

Ku munota 63 w’umukino Kevin Ebene yavuye mu kibuga asimburwa na Nsabimana Emmanuel mu gihe Bukuru Christophe yasimbuwe na Kamanzi Ashraf. Nyuma y’iminota ibiri APR FC na yo yasimbuje ikuramo Salomon Charles wasimbuwe na Nshimiyimana Yunusu mu gihe Niyibizi Ramadhan yasimbuye Thaddeo Lwanga. Ku munota wa 69 Hakizimana Zubel yasimbuwe na Samuel Ping Pong naho Ntarindwa Aimable aha umwanya Juma. Amakipe yombi yakomeje gukinira hagati ariko APR FC isatira ikabona uburyo bwinshi ugereranyije n’igice cya mbere. Ku munota wa 74 yongeye gusimbuza havamo Apam Assongue hinjiramo Mugisha Gilbert wagoye abakinnyi ba Mukura VS abakoresha amakosa cyane.

Kubwimana Cedric bakunda kwita Jay Polly ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo
Kubwimana Cedric bakunda kwita Jay Polly ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo

Wari umukino wo gufasha amakipe kwitegura shampiyona. Abatoza ku mpande zombi bakomeje gukora impinduka aho ku munota wa 80, ikipe ya APR FC yakuyemo Victor Mbaoma asimburwa na Nshuti Innocent. Ku rundi ruhande rwa Mukura VS Niyonzima Eric yasimbuye Ngirimana Alex ,Kwizera Jean d’Amour yasimbuye Muvandimwe JMV mu gihe Kubwimana Cedric yasimbuwe na Mahoro Fidele.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kubona igitego, banganya 0-0. Aya makipe yombi aritegura shampiyona izatangira tariki 18 Kanama 2023 mu gihe APR FC yo iniyongeraho imikino nyafurika ya CAF Champions League.

Ni undi mukino utagendekeye neza Bemol Apam Assongue ngo yiyereke abafana ba APR FC
Ni undi mukino utagendekeye neza Bemol Apam Assongue ngo yiyereke abafana ba APR FC
Kapiteni wa Mukura VS Ngirimana Alex
Kapiteni wa Mukura VS Ngirimana Alex
Iradukunda Elie Tatu wagoye ba myugariro ba APR FC ahanganiye umupira na Ishimwe Christian
Iradukunda Elie Tatu wagoye ba myugariro ba APR FC ahanganiye umupira na Ishimwe Christian
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka