Manishimwe Djabel mu muryango winjira muri Mukura VS

Manishimwe Djabel wari kapiteni wa APR FC, ari mu muryango winjira mu ikipe ya Mukura VS nk’intizanyo.

Manishimwe Djabel ari mu muryango winjira muri Mukura VS
Manishimwe Djabel ari mu muryango winjira muri Mukura VS

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko Manishimwe Djabel, wari umaze iminsi atabona umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC, mu masaha macye ashobora kwambara umuhondo n’umukara akinira Mukura VS.

Umwe mu bantu ba hafi y’impande zombie, yaduhamirije ko ibiganiro bigeze kure ndetse ko ashobora gukina umukino wa gicuti, uteganyijwe kuri uyu wa Kane uhuza Mukura VS na Kiyovu Sports.

Yagize ati "Ntimutungurwe mubonye Manishimwe Djabel yambaye umuhondo n’umukara vuba. Ibiganiro bigeze kuri 80% kandi n’uyu munsi ashobora gukina na Kiyovu Sports cyangwa akazakina umukino wa gicuti uzahuza Mukura VS na Le Messager Ngozi."

Manishimwe Djabel wageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2019, kugeza ubu asigaje amasezerano y’imyaka ibiri akaba yari amaze iminsi agerageza kwerekeza mu ikipe ya Al Shabab FC yo kuri Saudi Arabia, ariko kubera ko atakinnye imikino myinshi mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 iyi kipe imusaba kubanza gushaka aho yabona umwanya wo gukina bihagije.

Mu mbanzirizamasezerano Al Shabab FC yari yamuhaye, harimo ko yagurwa ibihumbi 135 by’Amadolari agasinya imyaka ibiri, mu gihe yari kujya ahembwa ibihumbi 7,500 by’Amadolari ku kwezi.

Manishimwe Djabel yari amaze iminsi avugwa ko ashobora gutizwa mu ikipe ya Kiyovu Sports. Ntabwo ari we gusa APR FC yaba itije muri Mukura VS, kuko Uwiduhaye Aboubakar na we yamaze gutizwa iyi kipe yo mu Karere ka Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka