Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi bashya, Perezida ahiga kongera gutigisa Umujyi

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje bamwe mu bakinnyi bashya yaguze, Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal yongera kuvuga ko bazahatana nk’uko bisanzwe.

Ku cyicaro cy’ikipe ya Kiyovu Sports Kicukiro-Sonatubes herekaniwe abakinnyi barindwi barimo batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda. Umuhango wo kuberekana wayobowe na Mvukiyehe Juvenal, Perezida wa Kiyovu Sports Company LTD ari na yo ifite mu nshingano ikipe. Ni mu gihe i Burundi Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports Ndorimana François Regis yari yagiye gusinyisha Richard Bazombwa Kirongozi.

Myugariro Kazindu Bahati Guy wakiniraga Gasogi United yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka itatu
Myugariro Kazindu Bahati Guy wakiniraga Gasogi United yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu
Kazindu Bahati Guy yavuze ko yishimiye gusinyira Kiyovu Sports imaze imyaka ibiri irwanira igikombe
Kazindu Bahati Guy yavuze ko yishimiye gusinyira Kiyovu Sports imaze imyaka ibiri irwanira igikombe

Abakinnyi berekaniwe ku cyicaro cya Kiyovu Sports barimo myugariro Kazindu Bahati Guy wavuye muri Gasogi United, uyu myugariro ukina yugarira hagati mu bwugarizi yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Undi mukinnyi werekanywe ni uwitwa Jeremy Basiluwa ukomoka muri RDC ukina asatira anyuze ku ruhande. Uyu mukinnyi na we yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari umukinnyi w’iyi kipe.

Jeremy Basilua Makola ukomoka muri RDC ukina ku ruhande asatira, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri
Jeremy Basilua Makola ukomoka muri RDC ukina ku ruhande asatira, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri

Uretse uyu mukinnyi usatira anyuze ku ruhande, Kiyovu Sports yanerekanye rutahizamu nomero icyenda ukomoka mu gihugu cya Angola witwa Afonso Sebastião Cabungula bakunda kwita Fofo. Iyi kipe ivuga ko ari mu bazabafasha gutsinda ibitego byinshi byabafasha nyuma y’uko batwawe igikombe cya shampiyona kubera kugira ibitego bicye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 akaba na we yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Undi rutahizamu werekanywe ni Umunya-Liberia Obediah Freeman na we wasinyishijwe amasezerano y’imyaka itatu akinira Kiyovu Sports. Uyu mukinnyi muri shampiyona ya Liberia 2022-2023 yatsinze ibitego 16 atanga imipira yavuyemo ibitego umunani mu mikino 23 yakinnye muri rusange, bivuze ko yagize uruhare mu bitego 24. Kalumba Brian ukomoka mu gihugu cya Uganda ni undi mukinnyi ukina asatira werekanywe na Kiyovu Sports. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande yasinye amasezerano y’imyaka itatu azamugeza mu 2026.

Umugande Kalumba Brian na we yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Kiyovu Sports
Umugande Kalumba Brian na we yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Kiyovu Sports

Muri iki gihugu cya Uganda iyi kipe mu bakinnyi yerekanye harimo batatu yahakuye barimo n’umukinnyi muto cyane witwa Mulumba Souleyman ufite imyaka 17 y’amavuko. Uyu musore akina hagati asatira nka nomero icumi bazwiho kuyobora umukino. Mulumba yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ariko ishobora kugera ku myaka itanu agikinira iyi kipe. Uyu yiyongeraho umunyezamu uzaba ari uwa mbere wa Kiyovu Sports 2023-2024 Emmanuel Kalyowa na we wasinye amasezerano y’imyaka itatu azamugeza mu mwaka wa 2026.

Sullaiman Mulumba wo muri Uganda ufite imyaka 17 yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka itatu ishobora kugera kuri itanu akaba akina nka nimero icumi
Sullaiman Mulumba wo muri Uganda ufite imyaka 17 yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ishobora kugera kuri itanu akaba akina nka nimero icumi

Aba bakinnyi berekaniwe i Kigali biyongeraho Umurundi Richard Bazombwa Kirongozi ukina asatira anyuze ku ruhande wasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2025 ariko akaba yasinyiye mu gihugu cy’u Burundi. Uyu ni umukinnyi wari wabanje kuvugwa mu ikipe ya Rayon Sports ko azayerekezamo. Umunyarwanda Niyonzima Olivier Seif ni undi mukinnyi wari wasinye ku wa Mbere w’iki cyumweru nimugoroba asinyishijwe na Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports Ndorimana François Regis. Ibi bintu ntibyavuzweho rumwe ariko Mvukiyehe Juvenal akaba yavuze ko nta kibazo kirimo ko buri wese yasinyisha umukinnyi kuko bakorera hamwe.

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko Umujyi wagombye kuba waratitiye kuko mu makipe bazahangana nta kipe yaguze neza kubarusha.

Yagize ati “Umujyi wagombye kuba watitiye ukurikije amazina ,ntabwo ari abakinnyi bo hasi. Wambwiye ko ba mukeba bari kwiyubaka ariko ngereranyiriza muri bo uwazanye rutahizamu nk’aba babiri maze kubereka hano! Niba ntawe rero nimutegereze n’abandi bazaza batatu. Abakinnyi twazanye tubafitiye icyizere kandi nkeka ko tuzaba turi ikipe ifite abakinnyi bakomeye hano muri shampiyona.”

Rutahizamu Obediah Mikel Freeman ukomoka muri Liberia wasinye amasezerano y'imyaka itatu yavuze ko yiteguye gutsinda ibitego byinshi
Rutahizamu Obediah Mikel Freeman ukomoka muri Liberia wasinye amasezerano y’imyaka itatu yavuze ko yiteguye gutsinda ibitego byinshi

Kiyovu Sports irateganya kuzakoresha abakinnyi 27 mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 barimo abanyamahanga 12 n’Abanyarwanda 15, iyi kipe irateganya ko ishobora gutangira umwiherero w’ibyumweru bibiri kuri uyu wa Kane. Uwo mwiherero ishobora kuwukorera mu Ntara y’Iburasirazuba cyangwa mu gihe byakwanga ikaguma mu Mujyi wa Kigali kuko yanatekereje i Rubavu ariko kubera amakipe menshi ari yo ntibyashoboka.

Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023.

Umunya-Angola Afonso Sebastião Cabungula ukina nka rutahizamu yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
Umunya-Angola Afonso Sebastião Cabungula ukina nka rutahizamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Umurundi Richard Kirongozi Bazombwa ukina imbere anyuze ku ruhande wifuzwaga na Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri
Umurundi Richard Kirongozi Bazombwa ukina imbere anyuze ku ruhande wifuzwaga na Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri
Umunyezamu Emmanuel Kalyowa na we yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka itatu, avuga ko afite intego y'uko atagomba kwinjizwa ibitego birenze 16 mu mwaka
Umunyezamu Emmanuel Kalyowa na we yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu, avuga ko afite intego y’uko atagomba kwinjizwa ibitego birenze 16 mu mwaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka