Kiyovu Sports iranyagiwe, APR FC ikura amanota i Ngoma (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino itanu y’umunsi wa gatatu wa shampiyona waranzwe no gutsindwa 4-0 kwa Kiyovu Sports.

Ni imikino itanu ariko yaranzwe n’ibitego byinshi kuko yinjiyemo 12 mu gihe buri mukino wabonetsemo intsinzi bivuze ko nta kunganya kwabayemo.

APR FC yatsinze umukino wa kabiri wa shampiyona muri ibiri n'ubundi yo imaze gukina
APR FC yatsinze umukino wa kabiri wa shampiyona muri ibiri n’ubundi yo imaze gukina

Ikipe ya APR FC yari yagiye gusura Etoile de l’Est mu karere ka Ngoma, uyu mukino ntabwo wayoroheye kuko iyi kipe yo mu Karere ka Ngoma nayo itayoroheye, nko ku munota wa 25 APR FC yakuyemo rutahizamu Victor Mbaoma utakinaga byinshi maze asimburwa na Bizimana Yannick maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gushaka igitego cy’itsinzi maze ihirwa ku munota wa 75 ubwo Niyomugabo Claude wabanje mu kibuga kuri iyi nshuro, yahinduraga umupira maze usanga Kwitonda Alain winjiye mu kibuga asimbuye mu rubuga rw’amahina. Uyu mupira uyu musore yawuteye atareba izamu maze uruhukira mu izamu rya Nsabimana Jean de Dieu umukino urangira ari 1-0.

Etoile de l'Est yatsinzwe na APR FC yuzuza umukino wa gatatu nta ntsinzi kuko kuva shampiyona yatangira itari yatsinda na rimwe
Etoile de l’Est yatsinzwe na APR FC yuzuza umukino wa gatatu nta ntsinzi kuko kuva shampiyona yatangira itari yatsinda na rimwe

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba Ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu Sports. Iyi kipe yari itaratsinda umukino n’umwe mu mikino ibiri yari imaze gukinwa ariko yanyagiye iyi kipe y’i Nyamirambo ibitego 4-0.

Ibi bitego byatsinzwe na Elijah Ani, Vincent Adams, Eric Ndizeye wa Kiyovu Sports witsinze igitego ndetse n’icyatsinzwe na Muzungu Olivier.

Ikipe ya Gasogi United yari yakiriwe na AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium, n’ubwo iyi kipe yari hanze ariko yatahanye intsinzi y’ibitego 2-1 byatsinzwe na Maxwell Ravel ku munota wa 68 mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Akbar Muderi ku munota wa 77.

Mu Karere ka Rubavu hari hari gukinwa umukino ukomeye wahuje Marine FC yari yakiriye Etincelles FC ikanayitsinda igitego 1-0.

Kuri iki cyumweru hateganyijwe imikino ibiri:

Police FC VS Mukura VS

Muhazi United vs Gorilla FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka