Kicukiro: Masaka yegukanye Umurenge Kagame Cup itsinze Niboye

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatsinze iy’Umurenge wa Niboye igitego 1 – 0 tariki 21 Mutarama 2024, kuri Sitade ya IPRC Kicukiro, iyi kipe ya Masaka ikaba ari imwe mu zizakomeza mu marushanwa akurikiraho.

Abakinnyi n'abafana b'ikipe ya Masaka bishimira igikombe
Abakinnyi n’abafana b’ikipe ya Masaka bishimira igikombe

Mu mupira w’amaguru mu bagore, ikipe y’abagore y’Umurenge wa Kigarama yatsinze iy’Umurenge wa Gatenga ibitego 2-0. Muri Volleyball, ikipe y’abagabo ya Niboye yatsinze iya Masaka, muri Basketball ikipe y’abagabo ya Nyarugunga itsinda iya Gatenga. Hakinwe n’umukino w’Igisoro ahashakwaga abakinnyi bane bazahagararira Akarere, haboneka babiri bo muri Nyarugunga, na babiri bo muri Kigarama.

Iyi mikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup mu Karere ka Kicukiro yaherekejwe n’umuziki, aho umuhanzi Chriss Eazy yasusurukije abitabiriye iyi mikino, bari biganjemo urubyiruko.

Umuhanzi Chriss Eazy asusurutsa abitabiriye iyi mikino
Umuhanzi Chriss Eazy asusurutsa abitabiriye iyi mikino

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, na we wari witabiriye iyi mikino, yibukije urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima, bigatuma impano bifitemo zibapfira ubusa.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva

Yibukije ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite igikombe cy’Umurenge Kagame Cup cy’umwaka ushize, aho cyatwawe ku rwego rw’Igihugu n’Umurenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge, agaragaza ko bifuza ko n’icy’uyu mwaka cyazataha mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye abagize uruhare mu gutegura amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup muri ako Karere, ashima uburyo amarushanwa yagenze, ashima n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa babaye hafi amakipe yabo.

Mutsinzi yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zikwiriye Abanyarwanda, kurangwa n’ibikorwa byiza by’ubutwari, bafatira urugero ku butwari bwaranze Perezida Kagame wanitiriwe iri rushanwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye abagize uruhare mu migendekere myiza y'aya marushanwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye abagize uruhare mu migendekere myiza y’aya marushanwa

Yagarutse ku kamaro k’iri rushanwa mu guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri siporo, ati “Mu mikino bimaze kugaragara ko ari amahirwe menshi atuma duhura n’abantu benshi, tugatanga ubutumwa butandukanye, ariko nanone siporo ni ubuzima. Uyu mwanya rero uba ari ingenzi kugira ngo abayobozi n’abaturage twongere duhure, tuganire kuri gahunda zitandukanye.”

Hagati muri iyo mikino kandi hatanzwemo ubutumwa binyuze mu biganiro nk’icyavugaga ku butwari, icyavugaga ku kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyugarije abatari bake muri ibi bihe, ndetse n’icyavugaga ku buzima bw’imyororokere.

Ikipe y'Umurenge wa Niboye yatsindiwe ku mukino wa nyuma ku rwego rw'Akarere
Ikipe y’Umurenge wa Niboye yatsindiwe ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Akarere
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva atangiza umukino
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva atangiza umukino
Hakozwe n'ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere
Hakozwe n’ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR Igomba kuzatsinda kuko yabohowe ubunabwoba dufite

Ndacyayisenga Sept yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka