Isi ya ruhago mu kababaro k’urupfu rwa Pape Diouf wazize Coronavirus

Umunya-Senegal Pape Diouf wigeze kuyobora ikipe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa yitabye Imana ku wa kabiri tariki 31Werurwe 2020 i Dakar muri Senegal mu bitaro yari arwariyemo nyuma yo kwandura Coronavirus.

Pape Diouf
Pape Diouf

Mababa Diouf wari uzwi nka Pape Diouf yavutse tariki ya 18 Ukuboza 1951 avukira Abéché, mu gihugu cya Tchad aho se w’umunya-Senegal yakoraga.

Pape Diouf wari ufite imyaka 68, yabanje kuba umunyamakuru nyuma aba uhagarariye inyungu z’abakinnyi (agent) mbere yo kuyobora ikipe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa kuva muri 2005 kugera muri 2009.

Kimwe mu byo yibukirwaho muri Olympique de Marseille ni uko yubatse ikipe yatwaye igikombe cya shampiyuona y’Abafaransa nyuma y’imyaka 17 itazi uko igikombe gisa.

Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi baba abahuye na we n’abataragize ayo mahirwe.
Guhera ku bayobozi bakuru nka Perezida wa Senegal Macky Sall,gukomeza ku bakinnye kera n’abagikina ubu, abanyamakuru, abafana n’abandi mu ngeri zitandukanye bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Pape Diouf.

Ikipe ya OLympique de Marseille yahesheje igikombe cya shamiyona ubwo yayiyoboraga yagize iti “Pape azahora mu mitima y’abakunzi ba Marseille bose nk’umwe mu bantu bakomeye bubatse amateka y’ikipe yacu.”

Kylian Mbappé ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yanditse kuri Twitter ati "Nta mwanya w’ubukeba iri joro, mbabajwe cyane n’urupfu rw’igihangange mu mupira w’amaguru".

Habib Beye wigeze gukina umupira w’amaguru ubu akaba ari umunyamakuru ati “Yanyitaga umuhungu we, nanjye nkamwita Data.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umukunzi wa ruhago, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier na we kuri Twitter yagize, ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Pape Diouf, umunya-Senegal wahoze ari Perezida w’ikipe ya Olympique de Marseille. Abafana bose bazahora bagushimira.”

Frederick Kanoute, umwe mu bakinnyi b’amateka bafashijwe na Pape Diouf ati “Nakiranye akababaro gakomeye inkuru y’urupfu rwa Pape Diouf. Yambaye hafi kuva mu ntangiriro zanjye kandi indangagaciro ze ziruta kure imirimo yari afite.”

Samir Nasri kuri Instagram ati “Abantu bake mu buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru bankoze ku mutima bahindura ubuzima bwanjye nk’uko wabikoze.”

Benjamin Mendy ati “NI igihombo gikomeye ku mupira w’amaguru w’u Bufaransa ndetse n’umugabane wa Afurika.”

Ikipe ya AS Saint-Étienne iti “Umupira w’amaguru w’Abafaransa utakaje umwe mu bahanga bawo.”

Perezida wa Olymique Lyonnais Jean-Michel AULAS ati “Pape yabaye Perezida ukomeye, ukora akazi neza, wubaha kandi wubashywe, namwubahaga bikomeye.”

Umunya-Ghana André Ayew Dede, ati “Data, Sogokuru, umujyanama wanjye, uruhukire mu mahoro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyafrika bakomeye bamaze kwicwa n’iyi Coronavirus babaga I Paris ni benshi:Pape Diouf,Aurlus Mabele,Manu Dibango na Joaquim Opango.Nta kundi ni iwabo wa twese.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka