Iradukunda Bertrand yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 28

Umunyarwanda Iradukunda Jean Bertrand wakinnye mu makipe menshi yo mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu, yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/12/2023, Iradukunda Jean Bertrand nibwo yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru, akaba awusezeye ku myaka 28 gusa.

Uyu mukinnyi wakinaga nka rutahizamu ariko akenshi agakina aca ku ruhande, yazamukiye mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC (Academy), akinira ikipe y’ISONGA, asubira mu ikipe nkuru ya APR FC, aza kwerekeza muri Bugesera FC yatozwaga na Mashami Vincent.

Iradukunda Jean Bertrand
Iradukunda Jean Bertrand

Iradukunda Jean Bertrand yakinnye kandi mu makipe arimo POLICE FC, Mukura VS, Gasogi United, Kiyovu Sports na Township Rollers yo muri Botswana. Mbere gato y’uko yerekeza mu gihugu cya CANADA aho asigaye atuye, yabanje gudinyira ikipe ya Musanze FC yamazemo igihe gito.

Muri iki cyumweru nibwo uwitwa Danny Usengimana aheruka gutangaza uburyo yimwe amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri Nantes FC yo mu Bufaransa, Iradukunda Jean Bertrand na we yahise atangaza ko na we yifuza kuzagira ibyo atangaza bitamunyuze mu minsi yari umukinnyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka