Inzego bireba na zo twarazimenyesheje - KNC avuga ku iseswa rya Gasogi United

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, avuga ko yamaze kumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere iseswa ry’iyi kipe.

Mu bihe bitandukanye KNC yakunze kugaragaza ko imisifurire itagenda neza ku mikino ikipe ye yabaga yakinnye
Mu bihe bitandukanye KNC yakunze kugaragaza ko imisifurire itagenda neza ku mikino ikipe ye yabaga yakinnye

Iki cyemezo KNC yagitangaje tariki 27 Mutarama 2024 ubwo Gasogi United yari imaze gutsindwa na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona igitego 1-0 ariko ntiyishimire imisifurire. KNC yabwiye Kigali Today ko iki cyemezo kigihari kandi cyamenyeshejwe abo bireba, abajijwe niba gusesa ikipe bikiriho, avuga ko ari ko bimeze.

Ati “Yego, n’inzego tugomba kumenyesha twarazimenyesheje icyemezo kiracyari icyo.”

Nubwo ikipe yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, Perezida wayo avuga ko ntaho bihuriye no kugaruka kuko n’abakinnyi batagira amakipe bakora imyitozo.

Ati “Bariya ni abakinnyi kuko n’abakina bishimisha barayikora kandi batagira amakipe. Ntabwo ari abakinnyi twavuze ko twirukanye kuko nubwo dufashe iki icyemezo ariko ni abakinnyi bagomba kwitoza kuko hari abashobora kubona andi makipe bajyamo, bo rero ntabwo bareka kwitoza ngo bicare."

Umukino Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali 1-0 ni wo wabaye imbarutso yo gusesa iyi kipe kubera imisifurire itarishimiwe n'umuyobozi wayo
Umukino Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali 1-0 ni wo wabaye imbarutso yo gusesa iyi kipe kubera imisifurire itarishimiwe n’umuyobozi wayo

Kuba imyaka ibiri yari ishize n’ubundi KNC atangaje ko akuye Gasogi United muri shampiyona muri Mutarama 2022 ubwo yari amaze gutsindwa na Rayon Sports ariko nyuma akagaruka, bituma benshi bavuga ko no kuri ubu azisubiraho, gusa we akaba yakomeje avuga ko ibyo bagombaga gukora babikoze kandi ko bazahagarara ku ijambo.

Ati “Ijambo kurihagararaho twarihagazeho kandi ibyo tugomba gukora twabikoze, ndumva kuri iyo ngingo ari icyo nabivugaho."

Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko ubutumwa yagenera abafana n’abakunzi ba Gasogi United bari bamaze kuba benshi ari ukwihanganira iki cyemezo cyafashwe cyo gusesa iyi kipe yageze bwa mbere mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Gasogi United byatangajwe ko isheshwe imaze gukina imikino 18 muri shampiyona ya 2023-2024 aho ifitemo amanota 22 ikaba iri ku mwanya wa munani mu gihe kandi yari iri ku Gikombe cy’Amahoro aho yari kuzahura na APR FC muri 1/4 mu gihe mu mpera z’iki cyumweru yiteguraga kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Gasogi United ni imwe mu makipe yari amaze kwigarurira imitima y'abafana batari bake
Gasogi United ni imwe mu makipe yari amaze kwigarurira imitima y’abafana batari bake
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri gasogi na president wayo KNC bararenganye kuko natwe abafana ntitwemera imisifurire yo mu Rwanda ahubwo turasaba abobireba ko bakurikirana ikibazo gihari ariko gasogi ntibure mwirushanwa ryacu

SIBOMANA Olivier vagnel yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka