Interforce itsinze Rayon Sports nubwo ntacyo biyimariye

Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikaba n’ikipe y’abato ya Police FC, ‘Interforce’, itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro.

 Umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yahindukijwe inshuro ebyiri
Umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yahindukijwe inshuro ebyiri

Nubwo ariko ikipe ya Interforce itsinze Rayon Sports, ihise isezererwa mu gikombe cy’amahoro ku giteranyo cy’ibitego 5-2, aho mu mukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Interforce ibitego 4-0.

Wari umukino wa mbere ku mutoza mushya wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette, wabanje mu kibuga abakinnyi bari biganjemo abadasazwe babona umwanya ubanza mu kibuga.

Ni ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane Interforce ndetse nko mu minota 20 ya mbere, ikipe ya Interforce yari itaratera ishoti na rimwe rigana mu izamu rya Rayon Sports ryari ririzwe n’Umunya-Senegal, Khadime Ndiaye wakinaga umukino we wa 3 muri Rayon Sports, ndetse uyu mukino wagiye gutangira afite agahigo ko kutinjizwa igitego nubwo uyu munsi bitamuhiriye.

Umunya-Maroc Youssef Rharb ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari barimo kwitwara neza mu minota 45 y’igice cya mbere, aho yari amaze kugerageza amashoto 3 agana mu izamu nubwo ntacyo byatanze.

Youssef Rharb ukinira Rayon Sports yacungirwaga hafi
Youssef Rharb ukinira Rayon Sports yacungirwaga hafi

Ku munota wa 29, ikipe ya Interforce yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe rutahizamu wabo nyuma yo gusunikwa na Mucyo Didier, maze yinjizwa neza na kapiteni wa Interforce Mugisha Irakoze

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ikipe ya Interforce iri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.

Ku munota wa 54 w’umukino, igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Interforce yongeye kwiba umugono Rayon Sports ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports maze rutahizamu wa Interforce Irakoze Mugisha, yinjiza igitego cya kabiri.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Julien Mette yahise akora impinduka yinjizamo abakinnyi 3 aribo Hertier Nzinga Luvumbu, Muhire Kevin ndetse na Iraguha Hadji maze akuramo Youssef Rharb, Camara ndetse na Ganijuru Elie.

Rayon Sports yahise itangira kubonana neza mu kibuga igerageza uburyo butandukanye, ariko abakinnyi ba Interforce bayibera ibamba.

Kalisa Rachid agerageza ishoti mu kibuga hagati
Kalisa Rachid agerageza ishoti mu kibuga hagati

Ku munota wa 69, Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa ryari rikorewe Joackiam Ojera wanahise ayiterera, ariko umunyezamu wa Interforce Irankunda Moria ayikuramo.

Rayon Sports yongeye gukora impinduka maze ikuramo Mucyo Didier yinjiza Serimogo Ally, waje gutanga umutekana inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Ku munota wa 80 w’umukino, ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Iraguha Hadji maze riboneza mu rushundura.

Muri iyo minota, ikipe ya Interforce wabonaga ko ikina yirwanaho ari nako Rayon Sports yayotsagaho igitutu.

Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota 6 ku minota yagenwe y’umukino, na yo yarangiye Rayon Sports itabashije gukuramo umwenda yari yashyizwemo na Interforce.

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yatsinzwe umukino we wa mbere
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yatsinzwe umukino we wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports izahura n’izakomeza hagati ya Musanze FC ndetse na Vision FC, muri 1/4 tariki ya 7 Gashyantare 2024, mu gihe imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 14 muri uko kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka