Imvune ya Neymar ntizatuma ahita atangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya Al-Hilal

Umutoza w’Ikipe yo muri Saudi Arabia ya Al-Hilal witwa Jorge Jesus yavuze ko Umunya-Brazil w’icyamamare mu by’umupira w’amaguru, Neymar Junior, agomba gutegereza nibura ukwezi kumwe akabona gutangira muri iyo kipe ye nshya, kubera ko afite imvune.

Neymar Junior
Neymar Junior

Neymar yagiye mu Ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia avuye muri Paris Saint-Germain, aho yasinyanye n’iyo kipe ya Al-Hilal amasezerano y’imyaka ibiri.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘L’Equipe’ cyatangaje ko Neymar ubu ufite imyaka 31 y’amavuko azahembwa Miliyoni 160 z’Amayero ( Miliyoni 174 z’Amadolari).

Umutoza wa Al-Hilal, Jesus, nyuma y’ibirori byo kwakira Neymar byabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, imbere y’abafana 60.000 kuri Sitade yo muri Saudi Arabia ya ‘King Fahd International Stadium’ yavuze ko Neymar atahita atangira imyitozo muri iyo Kipe kuko agifite imvune.

Yagize ati, “Neymar ni umukinnyi uzi guhanga ibintu bishya, azadufasha kugira ibyo twiyungura mu ikipe, ariko ubu afite imvune ntoya, sinzi igihe azagarukira mu kibuga. Wenda ashobora kuzaba ameze neza nko mu Kwezi kwa Nzeri hagati”.

Umutoza wa Al-Hilal yavuze ko yumvise atangajwe no kuba Neymar ari mu bakinnyi bazahagarira Brazil mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri nk’uko byangajwe na ‘Sportstar’.

Neymar ubu ni umukinnyi wa Al-Hilal
Neymar ubu ni umukinnyi wa Al-Hilal

Jesus yagize ati, “ Sinzi uko Ikipe y’igihugu cy’umupira w’amaguru ya Brazil yamuhamagaye, kuko ntiyiteguye”.

Neymar ntiyigeze akinira Brazil guhera mu mikino y’igikombe cy’Isi iheruka. Ubu arimo aravurwa imvune afite guhera muri Gashyantare 2023, ariko yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazahagararira Brazil mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi gitaha, aho Ikipe ya Brazil izakina n’Ikipe y’igihugu ya Bolivia ku itariki 8 Nzerli 2023, nyuma y’iminsi igakina n’Ikipe y’igihugu ya Peru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka