Imikino ine ya shampiyona yasubitswe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasubitse imikino ine y’umunsi wa 18 wa shampiyona, irimo amakipe ane azitabira irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari 2024, riteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru.

APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe azakina irushanwa ry'Umunsi w'Intwari 2024
APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe azakina irushanwa ry’Umunsi w’Intwari 2024

Ni impinduka zatumye hasubikwa umukino wari kuzahuza Amagaju FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu i Huye, Police FC yari kwakirwa na Mukura VS ku wa Gatandatu, Musanze FC yari gusura Sunrise FC kuri uwo munsi, ndetse n’umukino wa APR FC yari kwakiramo Etoile de l’Est ku Cyumweru.

Hasubitswe iyi mikino kuko amakipe ya APR FC, Police FC, Musanze FC na Rayon Sports yarangije imikino ibanza ari mu myanya ine ya mbere muri shampiyona 2023-2024, ari yo agomba kwitabira irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari 2024, riteganyijwe hagati y’itariki 28 Mutarama 2024 n’itariki 1 Gashyantare 2024.

Imikino ya mbere ifatwa nk’iya 1/2 y’iki Gikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari, iteganyijwe ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, aho saa cyenda zuzuye APR FC izakina na Musanze FC naho saa kumi n’ebyiri Police FC ikine na Rayon Sports, imikino yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Amabwiriza y’iri rushanwa avuga ko mu gihe iminota 90 isanzwe yarangira amakipe anganya, haba muri 1/2 no ku mukino wa nyuma hazahita hitabazwa penaliti, mu gihe andi mategeko azakurikizwa ari asanzwe akurikizwa mu marushanwa ategurwa na FERWAFA.

Imikino ya nyuma iteganyijwe ku itariki ya 1 Gashyantare 2024, ku munsi nyirizina wizihizwaho Umunsi w’Intwari, aho ku isaha ya saa cyenda zuzuye hazabanza umukino w’abagore uzahuza AS Kigali na Rayon Sports, naho mu bagabo amakipe azaba yageze ku mukino wa nyuma akazahatana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium, kandi nta mukino w’umwanya wa gatatu uteganyijwe.

Mu makipe y’icyiciro cya mbere, iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2020 aho ryegukanywe na APR FC, nyuma yo kurusha amanota Police FC, Mukura VS na Kiyovu Sports dore ko ryari ryakinwe mu buryo bwo kubara amanota.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka