I Madrid barahamya ko ubukana bwa Barca bwarangiye, i Catalogna ho si ko babibona

Nyuma y’aho Real Madrid itsindiye FC Barcelone ibitego 2 kuri 1 i Nou Camp kuwa gatandatu tariki 21/04/2012, itangazamakuru ryo mu mujyi wa Madrid aho Real Madrid ikomoka rirahamya ko ubugangange bwa FC Barcelone bwamaze kurangira.

Intinzi ya Real yatumye irusha FC Barcelone amanota 7, bivuze ko ifite amahirwe menshi yo kongera gutwara igikombe cya shampiyona yaherukaga mu mwaka wa 2008, kuko kuva ubwo mukeba wayo FC Barcelone yari yarabyigaruriye.

Nyuma yo gutsindwa, Pep Guardiola wa FC Barcelone yahize yemeza ko igikombe akibuze ndetse atangaza ku mugaragaro ko abona ko Real yamaze kugitwara. Yagize ati “Mbanje gushimira Real Madrid yo yadutsinze kandi nkanabashimira ko bahise batwara igikombe cya shampiyona nyuma yo kudutsinda”.

Umutoza wa Real wungirije Aitor Karanka we mu magambo makeya yabwiye Chronofoot.com ko yanejejewe n’uburyo ikipe ye yakinnye, ariko cyane cyane Ronaldo wabahesheje intsinzi. Yagize ati, “Buri gihe mu bihe bikomeye Ronaldo araturokora. Reka mbonereho no kubabwira ko kuri njye mbona Ronaldo ariwe mukinnyi wa mbere ku isi kugeza ubu”.

Christiano atsinda igitego cya Real Madrid
Christiano atsinda igitego cya Real Madrid

Radio Marca y’i Madrid yagize iti “Real Madrid muri make yakinnye neza cyane, yugarira neza, igakina umupira mwiza hagati, yagera ku busatirizi igakora icyo yasabwaga”.

Cadena COPE yo yagize iti “Ntibishoboka ko FC Barcelone yatwara igikombe cya kane yikurikiranya kuko irushwa amanota arindwi kandi hasigaye imikino ine gusa ngo shampiyona irangire”.

Si amaradiyo gusa, kuko n’ibinyamakuru byashimye cyane Real Madrid cyane cyane abagabo babiri bihamya ko bagize uruhare runini mu gutsinda uwo mukino; umutoza Jose Mourinho na Rutahizamu Cristiano Ronaldo.

Ikinyamakuru AS cyagize kiti: “Mourinho yashyize mu basore be icyizere cyo gutsinda, mu gihe hari hashize igihe byarananiranye. Udukosa twose Mourinho ajya akora akwiye kutubabarirwa kuko yakoze akazi Florentino Perez yamusabye ubwo yamuzanaga akanemera kujya amuhemba amafaranga menshi kugira ngo ahagarike ubuhangange bwa FC Barcelone”.

El Mundo yo yanditse ko abantu bagomba kureka kuvuga ko Mourinho ari umutoza ukina umukino wo kugarira gusa, kuko Real Madrid imaze kwesa agahigo muri Espagne ko gutsinda ibitego 109 mu mwaka umwe w’imikino.

Ronaldo watsinze igitego cya kabiri cyahaye Real intsinzi, ibinyamakuru byinshi by’i Madrid byamugize umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukino kuko yanahise yuzuza ibitego 42 muri shampiyona, akaba arusha Lionel Messi igitego kimwe.

Gutsindwa kwa Barca byatumye ibitangazamakuru byinshi cyane cyane iby’i Madrid bivuga ko ubuhangange bwa Barca burimo kurangira, kuko yanaherukaga gutsindwa na Chelsea benshi batabikeka.

Ibyo binyamakuru binaheraho bivuga ko umutoza wa Barca ashatse yava muri iyi kipe, dore ko kugeza ubu yakomeje kunangira kongera amazezerano n’iyo kipe.

Itangazamakuru ryo mu ntara ya Catalonia ahaherereye icyicaro cya FC Barcelona ryavuze ko Messi, Xavi na bagenzi babo bari bakonje kuri uyu wa gatandatu, gusa rikavuga ko bagomba gukomeza kubahwa kuko bakiri abakinnyi ba mbere ku isi.

Radio RAC-1 y’i Catalonia iti: “Barca muyihorere izongera ibigaragarize kuri uyu wa kabiri ubwo izaba itsinda Chelsea. Izabereka ko atari ikipe bapfa kwisukira”.

Mu gihe FC Barcelone itabasha gutsinda Chelsea, bivuze ko yahita isezererwa, ikaba yaba ifite ibyago byo kurangiza uyu mwaka ari nta gikombe gikomeye itwaye, bitandukanye n’umwaka ushize ubwo yatwaraga ibikombe byose bikomeye ku isi harimo icya shampiyona n’icya Champions League.

Real Madrid yatsinze Barca ibitego bibiri kuri kimwe
Real Madrid yatsinze Barca ibitego bibiri kuri kimwe

Gusa ikinyamakuru Catalan Daily Sport cyo kivuga ko cyizeye ko Barca izagera ku mukino wa nyuma uzabera i Munich mu Budage, ikaba yaba ikinnye umukino wa nyuma inshuro eshatu mu myaka ine ishize, kandi ngo byaba byiza ihahuriye na Real Madrid maze ikihorera.

Imikino ya ½ cy’irangiza muri Champions League izakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 24, ubwo FC Barceline izaba yakira Chelsea i Nou Camp. Umukino ubanza wabereye i Stamford Bridge warangiye Chelsea itsinze Barca igitego kimwe ku busa.

Undi mukino wa 1/2, uzahuza Real Madrid na Bayern Munich i Santiago Bernabeu. Umukino ubanza Bayern yari yatsinze Real ibitego 2 kuri 1.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka