Huye: Haramurikwa impano za Siporo no guhemba abitwaye neza byiswe “National Talent Day”

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/12/2023 kugeza ku Cyumweru 03/12/2023, mu Karere ka Huye harabera igikorwa cyo gutangiza ku nshuro ya mbere “National Talent Day”.

Ni igikorwa cyateguwe na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), ku nshuro ya mbere kikaba kigiye gukorerwa mu mushinga w’ Isonga Program uterwa inkuga na "AFD" (Agence Française de Dévélopement).

Abana bafite impano mu mikino itandukanye bagiye guhembwa ar nako zikomeza gukurikiranwa
Abana bafite impano mu mikino itandukanye bagiye guhembwa ar nako zikomeza gukurikiranwa

Iki gikorwa kigamije gufasha abana b’abahungu n’abakobwa batoranyijwe muri gahunda ya Isonga Program, urubuga rwo kugaragazaho no gukuza impano muri Siporo ndetse no gushimira/guhemba abahize abandi by’umwihariko mu mikino ya Football, Volleyball, Basketball, Handball, Cycling na Athletics.

Minisitiri wa Siporo yatangaje uko gahunda "Isonga Program" ihagaze.

Yagize ati “Ubu dufite abana 599 ( Abahungu 347 ndetse n’abakobwa 252) babarizwa mu ma centers 30 mu mashuri 17 aherereye mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, ku ikubitiro tukaba twaratangiriye ku mikino 6 (Football, Volleyball, Basketball, Handball, Cycling na Athletics) tukazakomereza kwagurira iyi gahunda no ku yindi mikino.”

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa akomeza agira ati “Iyi Gahunda y’Isonga ni gahunda twitezeho byinshi akaba ari yo mpamvu twashyizeho gahunda ngaruka mwaka yahariwe gukurikirana impano muri siporo, z’abakiri bato, National Talent Day’; ku nshuro ya mbere ikazabera mu mashuli atandukanye ari mu Karere ka Huye kuva ku wa 02/11 kugera ku wa 03/12/2023."

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yakomeje ashimira inzego zabigizemo uruhare

"Turashima cyane inzego zose dukomeje gufatanya muri uru rugendo rwo gukurikirana impano za Siporo duhereye mu bakiri bato no kubaka Siporo y’umwuga."

Guhera ku wa Gatandatu ku bibuga by’iyi mikino bitandukanye byo mu ishuri rya GSO Butare,IPRC Huye,UR, Sitade Kamena ndetse na sitade mpuzamahanga ya Huye, hazabera amarushanwa azahuza ibigo Isonga Program ikoreramo mu mikino yavuzwe haruguru, mu gihe ku Cyumweru hazakinwa imikino ya nyuma hanatangwa ibihembo ku bitwaye neza, harimo amakipe, abakinnyi, abatoza n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka