Héritier Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunye-Congo, Héritier Luvumbu yayigarutsemo, nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe w’imikino wa 2022-2023 yari afite.

Héritier Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports
Héritier Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports

Ibi Rayon Sports yabitangaje inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikoresha amagambo arimo ko umwami agarutse anahabwa ikaze.

Heritier Luvumbu Nzinga ni umukinnyi wabaye ingirakamaro muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, kuko yayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro 2023 kizatuma ihagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation, dore ko n’igitego 1-0 batsinze APR FC ku mukino wa nyuma ari ishoti yari abanje gutera, maze umunyezamu Ishimwe Pierre akananirwa kuwufata ngo awukomeze bigatuma Eric Ngendahimana atsinda igitego.

Kubera iki agarutse igitaraganya?

Bisa nk’aho ku isoko ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi ya 2023 Rayon Sports itatekerezaga ko izongera gukenera Heritier Luvumbu Nzinga, kuko atavuzwe kenshi.

Nubwo atavuzwe ariko nyuma y’imikino ibiri ya gicuti iyi kipe yakinnye na Vital’O FC bakanganya 2-2 ndetse na Gorilla FC banganyije 1-1, abantu benshi batangiye gushidikanya ku mikinire ya Rayon Sports by’umwihariko kuri uyu mwanya wa nomero 10 uba uyoboye imikinire y’ikipe, bavuga ko nta mukinnyi mwiza iyi kipe yari ihafite.

Héritier Luvumbu Nzinga yahise afata urugendo rumuzana i Kigali ngo akomezanye n'abandi imyitozo
Héritier Luvumbu Nzinga yahise afata urugendo rumuzana i Kigali ngo akomezanye n’abandi imyitozo

Nk’uko byagenze umwaka ushize, n’ubundi Héritier Luvumbu Nzinga yasinye amasezerano y’umwaka umwe ayikinira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka