Guverineri Mugabowagahunde yaryohewe n’intsinzi ya Musanze FC agira ibyo ayizeza

Guverineri Mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaryohewe n’intsinzi y’ikipe ya Musanze FC, nyuma y’uko itsinze iya Bugesera 1-0, mu mukino wabereye kuri sitade Ubworoherane tariki 26 Kanama 2023.

Abakinnyi bishimira intsinzi
Abakinnyi bishimira intsinzi

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 72, gitsinzwe na Rutahizamu Peter Ogblover, umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho mu mikino ibiri amaze gutsinda ibitego bitatu.

Ni intsinzi yashimishije abafana benshi bari baje kwihera ijisho uwo mukino aho kwinjira byari Ubuntu, mu bagaragaje ibyishimo by’iyo ntsinzi hagaragaramo n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari waje kureba uwo mukino aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss.

Nyuma y’umukino, Guverineri Mugabowagahunde mu mwambaro w’ikipe ya Musanze, yashimiye abakinnyi uburyo bakomeje kwitwara muri Shampiyona, dore ko ariyo iri ku mwanya wa mbere, aho ifite amanita 6/6 ikaba izigamye ibitego 4.

Guverineri Mugabowagahunde na Meya Bizimana (uri gukoma amashyi) bishimiye uko Musanze FC yakinnye
Guverineri Mugabowagahunde na Meya Bizimana (uri gukoma amashyi) bishimiye uko Musanze FC yakinnye

Guverineri Mugabowagahunde, yasanze abakinnyi mu rwambariro abashimira uburyo bitwaye kuri uwo mukino yizeza ikipe ko azayishyigikira muri byose, birimo kuzayongerera ubushobozi.

Ati “Icya mbere twishimye cyane, ari njye ari Meya twembi turi bashya, tumaze ibyumweru bibiri, uyu niwo Mukino wa mbere turebye ariko muradushimishije cyane. Icyo tubijeje ni ukubaba hafi, ikipe tukayishyigikira tukayongerera n’amikoro ayifasha gukomeza kwitwara neza”.

Uwo muyobozi kandi, yijeje ikipe kuzayikorera ikibuga kijyanye n’icyerekezo, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere Siporo n’imyidagaduro mu Ntara y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Governor ko aravuga kuri GICUMBI FC Kandi nayo ari ikipe ibarizwa mu ifasi ye

kamere yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Governor ko aravuga kuri GICUMBI FC Kandi nayo ari ikipe ibarizwa mu ifasi ye

kamere yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka