“Gutsindwa na Kiyovu Sport biyivanye mu rugamba rwo gushaka igikombe” – Ntagwabira

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 21/04/2012, umutoza wa Rayon Sport yatangaje ko avuye mu ruhando rw’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Rayon Sport yaje gukina uyu mukino irushwa na Police FC iri ku mwanya wa mbere amanota 7, ariko iyo iza gutsinda byari gutuma ikomeza kwegera umwanya wa mbere none amahirwe yo gutwara igikombe yayoyotse ubwo yatsindwaga na Kiyovu igitego kimwe ku busa.

Umukino wahuje aya makipe y’amakeba ntabwo wagaragazaga ubuhanga nubwo wagaragaragamo ishyaka ryinshi, ariko ntabwo amakipe yakinaga umupira mwiza nk’uko ubundi bigenda iyo ayo makipe yahuye.

Rayon Sport yatangiye isatira cyane ariko ihusha ibitego byinshi mu gice cya mbere. Bokota Labama, Sina Gerome na Hamis Cedric bose babonye uburyo bwo gutsinda igitego mu gice cya mbere ariko umunyezamu wa Kiyovu Sport, Batte Shamilu, akomeza kwitwara neza.

Kiyovu na yo yanyuzagamo igasatira ariko ba rutahizamu bayo Julius Bakabulindi na Simon Okwi bakomoka muri Uganda bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri, n’ubwo Rayon Sport yakomeje gusatira yagaragazaga ko abakinnyi bayo badahuje umukino, buri wese agakoresha ubuhanga afite ku giti cye.

Uko gusatira ariko badahuje umukino byaje kubagiraho ingaruka mbi ku munota wa 65, ubwo Kiyovu Sport yabasatiraga ku buryo butunguranye (Contre Attaque), maze Julius Bakabulindi abatsinda igitego rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino.

Amakipe yombi yakomeje gushakisha uko yatsinda ariko birangira Kiyovu itahanye amanota atatu y’umunsi wa 22 wa shampiyona.

Mu kiganirio yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uwo mukino umutoza wa Rayon Sport Jean Marie Ntagwabira wari umaze gutsindwa, yavuze ko ikipe ye yazize kudakora imyitozo, kuko ngo abakinnyi bamaze iminsi barivumbuye kubera kudahabwa umushahara.

Ntagwabira yavuze ko n’ubwo atsinzwe bitamubabaje akurikije imyiteguro mike bagize mbere y’uwo mukino.

Yagize ati “Byari kuntangaza iyo dutsinda Kiyovu, kuko twari kuba tuyibye. Bo babonye umwanya uhagije wo gukora imyitozo ariko twebwe abakinnyi bacu, baba ababanje mu kibuga, baba ababanje ku ntebe y’abasimbura bose nta myitozo ihagije bigeze bakora”.

Kayiranga Baptiste wakinnye muri Rayon akanayibera umutoza mbere yo kujya muri Kiyovu, we yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo yatsinze, ikipe ye nayo atari shyashya, uretse ko ngo ibibazo byayo bidakunze kumenyekana cyane mu itangazamakuru.

Yagize ati “Ni byiza ko tubonye amanota atatu, ariko natwe ntabwo twakinnye uko twagombaga gukina. Ibibazo biri muri Rayon natwe turabifite ariko twebwe wenda icyo turusha Rayon ni uko twebwe ibyacu bidakunze kumenyekana cyane, dushaka uburyo tuganira n’abakinnyi bacu tukabikemura mu bwumvukane n’ubwo biba bigoranye”.

Nubwo Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sport ntacyo byahinduye ku rutonde rwa shampiyona, kuko ubu Rayon Sport iracyari ku mwanya wa gatatu n’amanota 37 mu gihe na Kiyovu ikiri ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka