Geita Gold FC ni yo izafasha Mukura VS kwizihiza isabukuru y’imyaka 60

Ikipe ya Mukura VS ku wa 5 Kanama 2023, ku munsi wo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho, izakina n’ikipe ya Geita Gold FC yo muri Tanzania.

Ni ibirori bizasusurutswa n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda
Ni ibirori bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda

Amakuru yizewe Kigali Today ikesha umwe mu bantu ba hafi muri Mukura VS, ahamya ko Geita Gold FC ariyo izabafasha muri ibi birori.

Yagize ati "Ni Geita Gold FC yo muri Tanzania."

Ibi birori bizabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, uyu mukino wa gicuti niwo uzabibimburira aho uteganyijwe saa cyenda, mu gihe saa kumi n’imwe hazaba igitaramo cya muzika, ahazaririmba abahanzi bakomeye batandukanye, ndetse n’abavangavanga umuziki (DJs).

Geita Gold FC ni ikipe yabaye iya karindwi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania 2022-2023, ifite amanota 37.

Geita Gold FC yo muri Tanzania niyo izakina na Mukura VS
Geita Gold FC yo muri Tanzania niyo izakina na Mukura VS
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka