Espagne: Guverinoma igiye gusaba Urukiko rwa siporo guhagarika by’agateganyo Luis Rubiales

Muri Espagne, Guverinoma igiye gusaba urukiko rwa siporo guharika Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, Luis Rubiales, nyuma yo gusoma ku munwa umukobwa w’umukinnyi, akamusomera mu ruhame, abikoze ku ngufu batabyemeranyije.

 Luis Rubiales
Luis Rubiales

Ibijyanye n’iyo dosiye ya Luis Rubiales birimo gukurikiranirwa muri Espagne. Guverinoma ikaba yatangaje ko igiye guhita isaba urukiko rwa siporo ‘Tribunal administratif du sport (TAD)’ gukurizaho ihagarikwa ry’agateganyo rya Luis Rubiales, nyuma y’uko atangiye gukurikiranwa mu rwego rw’imyitwarire, kubera ikosa rikomeye, nk’uko byatangajwe ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, na Minisitiri w’Umuco na Siporo wa Espagne, Miquel Iceta.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Miquel Iceta, yagize ati "Inama y’igihugu ishinzwe ibya siporo (CSD), igiye gusaba urukiko guhagarika by’agateganyo Luis Rubiales mu nshingano ze, kugeza ubwo dosiye ye izaba yakemutse burundu".

FIFA yo yamaze guhagarika by’agateganyo Luis Rubiales, mu gihe cy’iminsi mirongo cyenda (90).

Inkuru dukesha ‘FranceInfo’, ivuga ko Luis Rubiales abinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko azakomeza kwirwanaho ‘akagaragaza ukuri’.

Yagize ati "Nzakomeza kugirira icyizere ubwigenge bw’inzego zigomba gukemurirwamo iki kibazo, nubwo hari igitutu cya politiki n’itangazamakuru ritangaza ibyo ritabanje kwitondera, ndetse n’amakuru menshi kuri iki kibazo akaba yuzuyemo ibinyoma”.

https://www.francetvinfo.fr/sports/foot/affaire-luis-rubiales-le-gouvernement-espagnol-va-demander-au-tribunal-du-sport-de-suspendre-le-president-de-la-federation_6037961.html

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka