Ese KNC wisubiyeho ku iseswa rya Gasogi United yahanirwa amagambo yavuze mbere?

Ku wa 27 Mutarama 2024, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asheshe ikipe kubera ibyo yise umwanda ubwo yari amaze gutsindwa na AS Kigali 1-0 mu mukino wa shampiyona ariko nyuma ikipe ye iragaruka ikomeza gukina.

Kakooza Nkuliza Charles (KNC)
Kakooza Nkuliza Charles (KNC)

Ubwo yasesaga iyi kipe, Kakooza Nkuliza Charles yahereye ku misifurire, avuga ko umusifuzi wari wasifuye umukino wabahuje na AS Kigali na we bamwita umukinnyi mwiza w’umukino, ko barambiwe umwanda, ikipe akaba ayisheshe.

Yagize ati “Muri uyu mukino tuvugishije ukuri umusifuzi na we twamwita umukinnyi mwiza w’umukino, turambiwe n’umwanda wo muri ruhago. Mushobora gutungurwa n’ibyo ngiye kubabwira, ariko guhera uyu munsi ikipe ya Gasogi United ndayisheshe mu buryo bwose. Abakinnyi bashaka kugenda bagende ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inshuro nyinshi bagiye babangamirwa cyane, ashimangira ko atari amarangamutima ari kumukoresha, anakoresha amagambo akomeye.

Ati “Ntabwo dushobora gukomeza kuko iyo ubyinanye n’inkende zigukozaho imirizo, ntabwo ari amarangamutima kuko ubu butumwa maze no kubuha abakinnyi n’abatoza.”

Mu gushaka kumenya niba hari ibihano ashobora gufatirwa by’umwihariko ku magambo yavuze ku basifuzi ndetse n’andi ajyanye n’imyitwarire, mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade, yavuze ko buri kintu cyose kiba muri ruhago gifite amategeko akigenga.

Yagize ati “Icyiza cy’umupira ni uko nta kintu na kimwe kiba mu mupira kidateganyijwe, imyitwarire n’ibindi ku buryo buri wese uko yitwaye agira uko ahanwa iyo aramutse yishe amategeko.”

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, avuga ko muri ruhago buri kimwe cyose cyateganyijwe harimo n'amategeko ahana abatagize ibyo bubahiriza
Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, avuga ko muri ruhago buri kimwe cyose cyateganyijwe harimo n’amategeko ahana abatagize ibyo bubahiriza

Ubusanzwe ahandi aho buri tegeko ryanditse ryubahirizwa kiba kizira kuvuga cyane cyane unenga uko imisifurire yagenze mu ruhame dore ko bihanwa n’amategeko haba ku batoza cyangwa se ku bakinnyi kuko ushobora guhagarikwa imikino runaka udakina cyangwa udatoza. Ibi ntabwo ari umwihariko w’ahandi gusa kuko no mu Rwanda amategeko agenga umupira ari amwe.

Kuba rero hashobora kwigwa ku magambo Perezida wa Gasogi United yavuze haba ku musifuzi ndetse no ku bindi, ntabwo byaba binyuranyije n’amategeko dore ko bitaba ari n’ubwa mbere abihaniwe kuko muri Mutarama 2022 n’ubundi yafatiwe ibihano kubera n’ubundi kuvuga ku basifuzi ndetse no gusebya uwari Perezida wa Kiyovu Sports.

Icyo gihe Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yari yavuze ko KNC yatesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 maze ahanishwa guhagarikwa imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) ndetse n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

Gasogi United yagarutse ikina umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ubwo yanganyaga na Kiyovu Sports igitego 1-1 tariki ya 3 Gashyantare 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hoya KNC bamuziza Ukuri kwe, na Yesu Yavugishag’ukukuri, kubariye Bamukubita Urushyi, ati ko Unkubise ngo mvuze ibitaribyo? None niba Mvuz’Ukuri Unkubitiy’Iki? Ahubwo Hari benshyi Bazi Ukuri kwa KNC nk’Abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero mu Karere ka Rubavu, Barasaba KNC kubavuganira k’Uwabatuje Ariwe Paul Kagame Bati Utubwirire Umubyeyi Uti: tularyama mu mazu meza Ariko bamwe mubo waduhaye kuturebera baraturiye za bati:za nkoko wabahaye ngo zibavane mu bukene zinabarindire Abana Imirure Mibi, biribwa n’Aba bavuzwe Haruguru, bo bahembwa gutukwa ngo imiborogo y’Ibkeri ntibuz’inka Gushoka ngo Ntibazabura Imbwa Kumoka, none ngo bazabakura mur’ayo mazu basubire Aho bavuye,

Maniriho yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

KNC nuko ya vuganye uburakari naho ubundi imisifurire si shsha

Dushimiyimana Fulgence yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

Kubera ko ari isubira cyaha, ndumva uyu KNC akwiye kwirukanwa mu mukino wamaguru mu Rwanda.
Kubera ko yakoresheje amagambo mabi cyane.
Ikindi, niba Gasogi irimo abakinyi babishaka, FERWAFA ikwiye kubashyira muyandi makipe, KNC akarekeraho gutuka abakunzi b’umupira wamaguru. Kuba avuga ko "Arambiwe Umwanda" nakomeze agende.

Songa yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

KNC mumubabarire niko yimereye singomba gukosoza ikisa irindi kosa.kuko hari aho ageraho akarengera,ngo ubyinana ni inkende zikagukozaho imirizo .inkende nibande koko ararengera cyane ,umugabo ni uwiyubaha akubaha nahandi .azarekere gukoresha amagambo arimo ikinyabupfura gike.

Joannes yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka