EAC Games 2024: Eric Nshimiyimana azayobora Amavubi y’abatarengeje imyaka 20

Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye bakomeje guhamagara abakinnyi b’amakipe y’Igihugu bagomba kwitegura imikino ihuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba (East African Community Games), Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryamaze gushyiraho abazatoza amakipe y’Igihugu.

Abatoza bazatoza amakipe y'Igihugu
Abatoza bazatoza amakipe y’Igihugu

Nyuma y’umutoza Rwaka Claude usanzwe utoza ikipe ya Rayon Sports y’abagore, wahawe kuzatoza ikipe y’Igihugu y’abagore, ikipe y’abagabo izatozwa na Eric Nshimiyimana uherutse gutandukana n’ikipe ya Bugesera FC, akazungirizwa na Kirasa Alain, umutoza w’abanyezamu akaba ari NDIZEYE Désire Ndanda.

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza kandi ko nyuma y’ibiganiro byahuje Minisiteri ya Siporo, ushinzwe tekinike muri Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Technical Director) ndetse n’abashinzwe iterambere (Development), bemeranyijwe ko hazitabira abatarengeje imyaka 20.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 nibwo Rwaka Claude wagizwe umutoza w’agateganyo w’ikipe y’Igihugu y’abagore, aho yungirijwe na Mukamusonera Théogenie usanzwe ari Umutoza Wungirije muri AS Kigali, bahamagara abakinnyi bagomba kwifashisha muri iri rushanwa ndetse iyi kipe ikaba igomba kujya mu mwiherero kuri uyu wa Gatandatu, naho abahungu bo bakazinjira mu mwiherero ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Rwaka asanzwe ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports y’abagore y’umupira w’amaguru akaba yagizwe umutoza w’iyi kipe muri iyi mikino mu gihe hagishakishwa umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’abagore nk’uko byatangajwe na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bamwe mu bakiniye Amavubi batari barengeje imyaka 18 muri 2023 bari mu bazitabira iyi mikino
Bamwe mu bakiniye Amavubi batari barengeje imyaka 18 muri 2023 bari mu bazitabira iyi mikino

Ku ruhande rw’abagabo, umutoza Eric Nshimiyimana yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha, ariko hakaba hakirimo kugenzurwa ibijyanye n’imyaka kuko bazakoresha abatarengeje imyaka 20.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda ruzayakira, u Burundi, Uganda, Tanzania ndetse na Sudani y’Epfo.

Dore abakinnyi Rwaka yahamagaye:

Abanyezamu: Ndakimana Angelina (AS Kigali) na Itangishaka Claudine (Rayon Sports).

Ba myugariro: Uzayisenga Lydia (APAER), Maniraguha Louise (AS Kigali), Mukantaganira Joselyne (Rayon Sports), Ingabire Aline (AS Kigali ), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali ), Uwase Andorsene (Rayon Sports) na Mukahirwa Providence (Fatima WFC).

Abakina hagati: Dukuzumuremyi Marie Claire (Inyemera WFC), Kalimba Alice (Rayon Sports), Kayitesi Alodie (Rayon Sports), Mutuyimana Florentine (AS Kigali) na Nibagwire Libellée (Rayon Sports).

Abataha izamu: Usanase Zawadi (AS Kigali), Niyonshuti Emerance (Kamonyi WFC), Mukeshimana Dorothée (Rayon Sports), Ishimwe Amizero Evelyne (Kamonyi WFC), Mukandayisenga Jeanine (Rayon Sports) na Mukagatete Emelyne (Muhazi Utd).

Ikipe y'abagore izatozwa na Rwaka Claude
Ikipe y’abagore izatozwa na Rwaka Claude
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka