Bigirimana Abedi ni umukinnyi mushya wa APR FC

Umurundi Bigiriamana Abedi ukina hagati mu kibuga, yamaze kumvikana na APR FC kuyikinira.

Bigirimana Abedi
Bigirimana Abedi

Amakuru Kigali Today ifite avuga ko uyu musore wari umaze imyaka ibiri akinira Kiyovu Sports, yumvikanye na APR FC kuyisinyira imyaka ibiri agahabwa Miliyoni 35Frw. Uretse aya mafaranga kandi Bigirimana Abedi azajya ahebwa umushahara ungana na Miliyoni 1,5Frw.

APR FC yaherukaga gusinyisha umuvandimwe we bakomoka mu gihugu kimwe cy’u Burundi, banabana mu nzu ari we Nshimirimana Ismael Pitchou. Aba basore bombi uko ari babiri bavuzwe muri Rayon Sports bayica Miliyoni 35Frw buri umwe, ariko yo ikabaha Miliyoni 25Frw.

APR FC kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi batandatu bashya, barimo batanu b’Abanyamahanga ndetse na Danny Ndikumana uzajya akina nk’Umunyarwanda, ikaba yaranongereye amasezerano Mugisha Gilbert.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka