AS Kigali itsinze Kiyovu Sports,Musanze FC itsinda Bugesera FC

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yatsindiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera 2-0 iwayo.

Ishimwe Fiston ahanganye na Niyonzima Olivier Sief wa Kiyovu Sports
Ishimwe Fiston ahanganye na Niyonzima Olivier Sief wa Kiyovu Sports

Ni imikino yakinwe kuva ku wa Gatanu ubwo Rayon Sports yatsindaga Gorilla FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Héritier Luvumbu Nzinga ku munota wa 41. Kuri Kigali Pelé Stadium bakiniyeho, kuri uyu wa Gatandatu AS Kigali yakiriye Kiyovu Sports saa cyenda.

Iyi kipe y’Umujyi mbere y’uyu mukino, umuyobozi mukuru Shema Fabrice agahimbazamusyi k’abakinnyi yari yagakubye inshuro enye, aho ku bihumbi 30Frw basanzwe bahabwa uyu munsi buri mukinnyi gutsinda umukino yari guhabwa ibihumbi 120Frw.

Ibi ninako byagenze maze AS Kigali ibifashijwemo na Iyabivuze Osée wayitsindiye igitego ku munota 40, ibona amanota atatu y’umunsi wa 17 itsinze Kiyovu Sports 1-0 igera ku mwanya wa 13 n’amanota 19.

Rafael Osaluwe ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali
Rafael Osaluwe ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali

Kiyovu Sports kuri ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22, nyuma yo gutsindwa yujuje umukino wa gatatu idatsinda, dore ko yaherukaga kunganya ibiri ikurikirana mu gihe AS Kigali imaze imikino ine idatsindwa, aho yanganyije ibiri igatsinda ibiri.

Ikipe ya Musanze FC kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 33, yasuye Bugesera FC iwayo inayihatsindira ibitego 2-1 byatsinzwe n’umukinnyi mushya Kokoete Udo ku munota wa 10 na Adeyinka Solomon ku munota wa 80, mu gihe Bugesera FC yatsindiwe na Dushimimana Olivier ku munota wa 97, biyigumisha ku mwanya wa 15 n’amanota 16.

Nyuma y’imikino itatu(3) itsindwa gusa, ikipe y’Amagaju FC yagiye i Rubavu isanga Etincelles FC iwayo iyihatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Abdourahmani Rukundo ku munota wa 14 kuri penaliti biyifasha kuzamuka ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 2. Etincellles FC yakinnye idafite umutoza mukuru Bizumuremyi Rajab, wahagaritse akazi by’agateganyo kubera ibyo atumvikana n’ubuyobozi, yujuje umukino wa kabiri itsindwa ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17.
Undi mukino wabaye, ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 20, yanganyirije na Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 12, ibitego 2-2 mu Karere ka Ngoma.

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

Marine FC izakira Mukura VS saa cyenda zuzuye kuri stade Umuganda
Muhazi United izakira Gasogi United saa cyenda zuzuye i Ngoma.
Police FC izakira APR FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka