APR FC yasinyishije umunya-Cameroun, inongerera amasezerano Niyomugabo (AMAFOTO)

Ikjpe ya APR FC yatangiye gahunda yo kongera gukinisha abanyamahanga, yasinyishije myugariro ukomoka muri Cameroun, inongerera amasezerano Claude Niyomugabo

Kuri uyu wa Mbere ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro ukomoka muri Cameroun witwa Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme w’imyaka 27.

Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme ni umukinnyi mushya wa APR FC
Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme ni umukinnyi mushya wa APR FC

Uyu myugariro yanyuze mu makipe atandukanye harimo ayo muri Cameroun nka Colombe Sport na Coton Sport, akinira Al-Hilal yo muri Sudani ndetse na Difaâ El Jadida yo muri Maroc.

Uyu mukinnyi Banga Bindjeme aje yiyongera kuri Apam Assongwe Bemol nawe ukomoka muri Cameroun uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, umunya-Nigeria Victor Mbaoma w’imyaka 26 n’umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville.

APR FC kandi yasinyishije Ndikumana Danny wakinaga muri Rukinzo FC y’i Burundi, umunya-Uganda Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismael “Pitchou” ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, bose bakaba barasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Usibye aba bakinnyi b’abanyamahanga, ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo yatangaje ko yongereye amasezerano myugariro Niyomugabo Claude ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akiyongera kuri Mugisha Gilbert nawe uheruka kongera amasezerano.

Niyomugabo Claude yongereye amasezerano muri APR FC
Niyomugabo Claude yongereye amasezerano muri APR FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka